Gen Alex Kagame aherutse gusoza imyitozo yagenewe abasirikare ba Gen Bosco Ntaganda
Amakuru agera ku Umuvugizi kandi aturutse mu nzego z’ubutasi za perezida Kagame, yemeza ko Gen Ntaganda yari ahitwa mu Kinigi kw’itariki ya 25 na 26/05/2012, ubwo yakiraga abasikare bashya ingabo z’u Rwanda zari zimaze guha imyitozo ya gisirikare. Aba basore bakaba barahawe n’ibirwanisho.Iyo myitozo yari iyobowe na Gen Alex Kagame, ikaba yarasorejwe ahitwa mu Kinigi, dore ko ari na yo nzira bakoresheje bagana mu birunga, binjira muri Kongo, mu birindiro bya Gen Ntaganda.
Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi na none yemeza ko Gen Ntaganda yahahuriye n’abandi basirikare bari bavanye i Mudende, bafite amasasu n’ibikoresho byinshi, banyura iya Kinigi na none bajya ahitwa za Jomba.
Kugeza ubu Gen Alex Kagame akaba ari umwe mu bafatanyije na Gen Bosco Ntaganda hamwe na Gen Kabarebe, ndetse na Gen Jack Nziza gupanga no kuyobora imirwano irimo kubera muri iki gihe muri Kongo-Kinshasa. Ubwo butoni bukaba ari bwo bwatumye Perezida Kagame amwohereza kujya guserukira ingabo z’u Rwanda mu mihango yo kwibuka intwari za Uganda, imihango yitabiriwe na Perezida Museveni w’iki gihugu.
Gasasira, Sweden
editor@umuvugizi.com
Byashyizweho na editor
on Jun 9 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki.
You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0.
You can leave a response or trackback to this entry
