Leta ya Kongo-Kinshasa noneho yemeje ko u Rwanda rushyigikiye ku mugaragaro inyeshyamba za M23

Perezida Kabila !

Guverinoma ya Kongo irashyira mu majwi u Rwanda ko ruri mu bateza umutekano muke mu mirwano ihuza ingabo za Kongo-Kinshasa n’umutwe w’inyeshamba za M23, imirwano ibera mu karere ka Rutshuru. Ku wa gatandatu taliki ya 09 kamena uyu mwaka, umuvugizi wa Leta ya Kongo, Lambert Mende Omalanga, yashimangiye ko hari ingabo zaherewe imyitozo mu Rwanda, zijyanwa ahitwa Runyoni kurwanira inyeshyamba za M23.

Avugana n’abanyamakuru muri Kivu y’amajyaruguru, Lambert Mende yashyize mu majwi ibikorwa by’ubugome, birimo gushyira mu gisirikare abasore b’abanyarwanda bari hagati ya 200 na 300. Aba bakaba barimo kurwanirira ingabo zigometse ku butegetsi bwa Kongo, ingabo ziyitiriye M23, iyi ikaba ari amasezerano yasinywe taliki 23 z’ukwa gatatu 2009.

Umuvugizi wa Leta ya Kongo anemeza ko habayeho ukongera intwaro ku ngabo za M23 kuva zagera mu turere twitwa Runyoni-Chanzu ndetse na Mbuzi, ku mupaka uhuza Kongo n’u Rwanda. Lambert Mende akomeza avuga ko, ubwo ingabo za Kongo zashushubikanyaga inyeshyamba za M23 muri Masisi, izi nyeshyamba zataye ibitwaro byazo, bigizwe n’amatoni 38, ibi bitwaro bikaba byarafashwe n’ingabo za Kongo.

Kuri Lambert Mende, ibi bikorwa bikaba bibangamiye ku buryo bugaragara, amahoro n’umutekano
mu karere. Ati «iki kibazo gikomeye cyagombye gukemurwa byihutirwa n’ibihugu byo mu karere».

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Leta ya Kongo by’uko u Rwanda rufasha ingabo za M23, byanemejwe n’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human Rights Watch). Uyu muryango wemeza ko général Bosco Ntaganda, ushakishwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI), kubera ibyaha akekwaho by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, yahawe inkunga n’abayobozi bakuru ba gisirikare b’u Rwanda. Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda bahaye Ntaganda intwaro n’amasasu yazo, bamuha n’abasirikare bari hagati ya 200 na 300 bo kuzirashisha. Raporo ya «Human Rights Watch» ivuga ko bamwe mu bo u Rwanda rwohereje kurwana muri Kongo, barimo abana batarageza ku myaka y’ubukuru, n’ubwo Leta y’u Rwanda, ku ruhande rwayo, ikomeje guhakana ko yohereje ingabo zayo kujya kurwanira inyeshyamba za M23.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Byashyizweho na editor on Jun 10 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in