Uburyo Perezida Kagame yakingiye ikibaba ikigirwamana Minisitiri Musoni James.

Ikigirwamana Musoni James !

Amakuru agera ku Umuvugizi .com yemeza ko perezida Kagame aherutse gutanga amabwiriza ku kanama k’abadepite gashinzwe gukurikirana abanyereje akayabo kagombaga kubaka urugomero rwa Rukarara, ariko akingira ikababa ikigirwamana cye, minisitiri Musoni James.

Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi yemeza ko ako kayabo kanyerejwe ku rugomero rwa Rukarara kariwe na perezida Kagame ubwe, ariko kubera igitugu cy’abatera nkunga bashakaga ko abariye ako kayabo bakurikiranwa mu buryo bw’amategeko, perezida Kagame yashinze akanama ka baringa gashinzwe gukurikirana icyo kibazo, ashumuriza abayobozi b’inzira karengane, badafite aho bahuriye n’ubwo bujura, ahubwo arangije akingira ikibaba umujura mugenziwe, ari we Musoni James.

Mu bahamagawe harimo minisitiri Rwangombwa John na Albert Butare wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi, ariko abwira ako kanama k’abo badepite b’ibikoresho bye kugirango be kugira icyo babaza umujura mugenzi we minisitiri Musoni James, dore ko igihe ako kayabo kanyerezwaga ari we wari minisitiri w’imari kandi na sosiyete yariye ako kayabo yari yabiherewe umugisha na minisitiri Musoni James ubwe.

Gasasira, Sweden
editor@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jun 11 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki, Ubukungu. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in