Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rutunguranye muri Uganda kubera ikibazo cya Kongo
Amakuru agera ku Umuvugizi.com yemezako perezida Kagame yagiriye urunzinduko rutunguranye muri Uganda aho yagiye gusura perezida Museveni kugirango baganire ku kibazo cya Kongo .Amakuru aturuka ahantu hizewe yemezako perezida Kagame yageze ku kibuga cy’indege uyu munsi mu masaha atandatu yo muri Uganda aribwo yahise ajyanwa kugirana ibiganiro byihariye na perezida Museveni .
Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi za perezida Kagame yemeza ko urwo ruzinduko rwabatunguye bose, ndetse ko banageze no kukibuga cy’indege cya Intebbe batunguye inzego z’umutekano za perezida Museveni. Icyokora nk´uko twabitangarijwe nizo za maneko za perezida Kagame, urwo ruzinduko rutunguranye perezida Museveni yari aruzi ariko nawe yari yararugize ibanga .
Amakuru atugeraho nanone yemezako perezida Kagame nyuma y’ugushyirwaho igitutu n’ibihugu by´amahanga bimusaba kuva muri Kongo, doreko na perezida Kabila yari amaze kubyerura ko Gen Ntaganda arimo gufashwa na perezida Kagame, Kagame yahisemo kujya gutabariza kwa perezida Museveni kugirango amuhe amaboko kuri iki kibazo cya Kongo .
Gasasira, Sweden
editor@umuvugizi.com

Twese uru ruzinduko rwadutangaje cyane. Kagame tumuziho kutagira isoni nicyinyabupfura gicye. Kuko yaza kuba undi ntabwo yakanjyiye gushaka amaboboko kuri Prez. Musevini azi ko yamwandagaje nagasuzuguro kenshi amaze kugeri kubutegetsi.
Reka mbonereho akanya kogushimira Prez. Musevini ukuntu yashoboye kubwitwaramo akamusuzugura mucyinyabupfura.
Igitangaje nukuntu aba yanyarukiyeho kuko amaze kubona ko ibintu byanze. kagame niba arumuntu wibuka aho Uganda yadukuye turwana intambara yokwibohoza Kagame yirirwa mumazu yabanyamuryango kampala kwa Kare kaihura cyangwa Mbarara akabya ankwa bell nyishi, murwanda bicika intambara imara abanyarwanda . Aha nabibutsa abantu nka Dungute, Samu, bitamazire, Kiza, Kaitare hanyma haza abandi bari baginzwe na Dodo hanyuma banyuze Gatuna. Abo bantu bose ntibacyivugwa niyo wibeshe ukabavuga bakugendaho ngo urumugambanyi byanarimba ngo ufitanye ubugambanyi ni bugande!!!!! Ese kagame niba atanareba ntiyunva? Ndunva nasaba prez. wibugande yakwirinda amagambo yubugambanyi nibinyoma bishigiye kundambi nubugome. Twese ntabwo twakwibagirwa amagambo kagame yavuze turwanira gisangani na nyuma yaho. Amutuka ibitutsi bitandukanye , ababicegeza mubasirikare batabizi ndavuga abasirikare bari basha babifatanyijemo ni nkoma mashi za kagame butyo yowabyangaga bakabibona warapfaga cyangwa bakakwirukana mungabo bakakwaka nibyo wakoreye cyera ukaba imbwa bagahora bagutunga agatocyi noneho abandi bakarushaho kugira ubwoba bakemera bakayoboka.
Niba Kagame yibuka icyo yajije Rutayisire kuri Goma ngo afite ubushuti nu Bugande ese we arashakicyi ibugande?
Niba ingabo zurwanda dutecyereza cyagwa tubona ubu buryarya buzagarukirahe? Ese intambara ya Congo idufiteye akahe kamaro? Mushicyiwabo ibya avuga bamutumwe arabizi? Azabaze celestine Rwigema amagambo yavuze kuri Congo atumwe ko angana? .
Njyirengo yenda noneho kagame yemeye kuba umwana agarucyira museveni.
Habuze gato intambara ya Gisangani kuba Iraq na Iran muntambara barwanye urudaca. Ese Kagame ninde yashakaga gushimisha nde? yarafite izihe nyungu? Warakoze Prez. museveni gushishoza ntiwarwana ninka yasaze. twarabigushimiye nkingabo zabashaga gushishoza. Nkanashimira kayumba wabashije kutandukanya nabyo.
Niba tucyiri inkotanyi simbizi kuko urukundo nubutwari ari nabwo bwadushoboje kugera mugihugu sizi aho bwagiye. Nibaza ukuntu umuntu ahindura abantu akabagira uko atecyereza cyangwa uka ashaka? bakabyemera!! bakahemukirana, bakaryana, bakicana bikamenyerwa!!!!! Twarwanyije icyi?
Ntawuvuga nawucira!!!
Amafaranga namazu mwubaka kumaraso murabona bizatugwa amahoro? Inda urayiha ejo ukayupfumbata.