Ruswa iravugiriza muri Polisi y’uRwanda .
Amakuru agera ku Umuvugizi aturutse mu ntara y’iburasirazuba yemezako Ruswa ivugiriza cyane muri Polisi irebana n’ibinyabiziga “Traffic Police” aho bamwe mu bayobozi ba polisi bafatanyije n’amashuri yigisha ibijanye n’ibinyabiziga “auto ecole” bihereranye abaturage bo mu karere ka Nyagatare, Gatsibo na Kayonza bakabesha abo baturage ko bazabaha impushya z’ugutwara abantu permi cyane category A kugirango bashobore kwitwarira za moto hirya no hino mu nzuri n’imirima yabo ariko igitangaje nukwo nubwo abo baturage bagurishije amatungo hamwe n’imirima yabo kugirango babone izo mpushya z’ugutwara ibinyabiziga bararira ayu kwarika .Traffic polisi yagiye yaka abaturage amafaranga ari hagati y’ibihumbi 42500frw kugera kuri 47000frw kugirango babigishe gutwara ibinyabiziga , ibi bakaba barabikoranye n’abafite ayo mashuri y’ibinyabiziga udashizeho ikindi gicyiro gisanzwe cyo ukugura impusha z’ugutwara ibinyabiziga nacyo gihanitse kigera ku 50.000frw ariko amakuru agera ku umuvugizi yemezako nubwo abo baturage batanze ayo mafaranga abeshi bararira ayu kwarika doreko batigeze bahabwa izo mpushya z’ugutwara ibinyabiziga abandi nabo bagerageje guhangana nabo baryi ba ruswa bashinzwe muri buroko .
Hari n’ikindi kicyiro cyagiye gitanga ibihumbi 20.000frw kuri buri muturange washakaga gukora icyitwa permis provisoire ayo mafaranga nayo basoreshejwe kugirango babone izo mpushya z’ugutwara ibinyabiziga bya agateganyo yapfuye ubusa doreko hafi ya bose mubayatanze batigeze kugirango babone izo mpushya basigaye bimyoza imoso , ibi bikaba byarabaye kw’itariki ya 12/06/2012.
Umwe mubaturage bavuganye n’umuvugizi yagize icyo adutangariza muri aya magambo “Mu karere ka kayonza umurenge wa Ndego tumerewe nabi cyane urestse ni mpushya batwimye z’ugutwara ibinyabiziga , nanumuturage numwe ubona akazi mu bana bacu barangiza kwiga ,abatuyobora baturuka mu tundi turere , ibi bikaba biterwa nukwo umurenge wacu wigajemo abahinzi gusa bagiye baturuka cyane mu cyahoze ari Ruhengeri, Gisenyi na Byumba bityo abayobozi b’intara y’iburasirazuba harimo na polisi bakaba batatwibonamo arinayo nkomoko ya karengane tugenda tugirirwa ”.
Gasasira , Sweden
editor@umuvugizi.com
