Leta ya Kongo-Kinshasa noneho yiyemeje kwaka inkunga ya gisirikare yo kurwanya inyeshyamba zishyigikiwe na Kagame

Perezida Kabila na Kagame .

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Perezida Joseph Kabila, yohereje muri Angola minisitiri we w’Ububanyi n’Amahanga, Raymond Tshibanda, kumusabira inkunga ya gisirikare yo kurwanya inyeshyamba ziyise M23, izi nyeshyamba zikaba zishyigikiwe na Perezida Kagame mu kurwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. 

Imishyikirano yo gusaba abasirikare ba Angola yabereye i Luanda ku wa 15 kamena uyu mwaka hagati ya minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kongo n’Umukuru w’igihugu cya Angola, Edouardo Dos Santos. Raymond Tshibanda na Edouardo Dos Santos banavuze ku kibazo cy’umutekano muke urangwa muri Kivu zombi, aho imirwano yibasiye utwo turere, iyi ntambara ikaba ihuje ingabo za Kongo n’inyeshyamba zihabwa inkunga ya gisirikare na Leta y’u Rwanda, kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kongo yatangarije Umukuru wa Angola ko umutekano muke ukomeje kurangwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo utezwa na Leta y’u Rwanda.
Nyuma y’uko agiranye ibiganiro na Perezida Edouardo Dos Santos, uyu akaba ari na we uyobora muri iki gihe umuryango wa SADC, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo yagize icyo atangariza abanyamakuru:
«Twahawe ubutumwa n’Umukuru w’Igihugu, Joseph Kabila, kugirango tugeze mu magambo make kuri Perezida Dos Santos, ibibazo dufite by’umutekano muke urangwa mu majyaruguru ya Kivu, aha hakaba ari hamwe mu ntara z’igihugu cyacu. Nk’uko mubizi, hagiye gushira amezi abiri inyeshyamba zigabije kariya karere, tukaba duhangayikishijwe n’uko izi nyeshyamba zishyigikiwe na kimwe mu bihugu duturanye».
Umuvugizi wa Leta ya Kongo-Kinshasa, Lambert Mende, na we mu kiganiro yari aherutse kugirana n’abanyamakuru, yari yashyize mu majwi ibikorwa by’urukozasoni, byerekeranye no gushyira ku ngufu mu nyeshyamba za M23 bamwe mu ngabo z’u Rwanda zibarirwa kuri 200 na 300.

Nyuma y’umubonano Raymond Tshibanda yagiranye na Perezida wa Angola, uyu yanamwemereye inkunga ishingiye ku bufatanye bw’igihugu cye ndetse na SADC. Edouardo Dos santos yanamusezeranije koazakoresha imbaraga ze zose, kugirango mu karere hagaruke amahoro n’umutekano urambye.

Mu rugendo minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo yagiriye no mu karere k’ibiyaga bigari, kuva taliki ya 10 kamena uyu mwaka, yanakiriwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, na Perezida w’Uburundi, Pierre Nkurunziza. 

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kongo avuga ko impamvu y’izi ngendo agirira mu karere, ari ugushakisha no gushimangira ubufatanye hagati ya Kinshasa n’ibi bihugu, no kugeza ubutumwa bwa Perezida Kabila ku bakuru b’ibi bihugu, ubutumwa bujyanye n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo, ndetse no kwivanga kw’igihugu cy’u Rwanda mu gukongeza umuriro mu bikorwa byo gufasha ingabo zigometse ku butegetsi bwa Kongo-Kinshasa.

Si ubwa mbere ingabo za Angola ziteye ingabo mu bitugu iza Kongo-Kinshasa. Mu mwaka w’1997, mu ntambara na none yari yashojwe n’u Rwanda yo kwirukana Mobutu ku butegetsi, igihugu cya Angola kiri mu byafashe iya mbere mu kohereza ingabo zacyo kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’abaturage bari barakwijwe imishwaro n’imitwe yitwaje ibirwanisho.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Byashyizweho na editor on Jun 17 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

1 Igitecyerezo for “Leta ya Kongo-Kinshasa noneho yiyemeje kwaka inkunga ya gisirikare yo kurwanya inyeshyamba zishyigikiwe na Kagame”

  1. anonymous

    Reka nizere ko Prez. kabira amaze kuba mukuru arambiwe igipindi cya Kagame!!!!
    Burigihe natangazwaga nukuntu Kabira akomeza gukururana nubuyobozi bwakagame kandi aziyuko ko aribo bamwiciye se!!! banakomeje guhubanganya umutekano bagamije kwiba no kwica abaturage. Twese tuzi ko Congo yabaye igikagisho cyumutekano mubuyobozi bwakagame kandi tutibagiwe ko hanabaye agahugu ke yiciramo ingabo za FPA adashaka, bikitwako ngo baguye kurugamba. Nibenshi ntawabababara nihagira ushaka ko namuha amazina azabinsabe nzayamwandikire.
    Ndasaba ingabo zurwanda aho ziri zose zisubiozo amaso inyuma zirebo aho abantu bavuye noneho bibahe uburyo bwokureba aho banjya. kagame agwije umutungo abana be na babuzukuru bazarya, yabuguriye amazu hirya nohono, buvuye kumaraso yabana burwanda atubeshya ko ngo turimo twiha agaciro!!! kandi nasubiza amaso inyuma nagera iwacu nkasanga inzara yenda kubica, ntawukoma burimuntu ahecyenya amenyo!!! Ese murabona Kagame aduha icyihe cyizere Tutabonye dutegereje? Reta zose tuziko zirundukana nabantu badashaka kureba ahubwo bashaka kurya ugasanga baricuza. Ingabo zurwanda mukanguke merebe ntabwo twaremwe na Kagame kandi aba byeyi bacu ntibatubyariye kwica nokuba ibikoresho bya kagame, uretse nyine nkuko yavuze ngo ubutaka buhambwamo abantu butazabura ahubwo hazabura aho babatuza!!!! Mukanure kuko aradushora habi. Kagame ntakunda abanyabwege, akunda abantu bamukorera ibidashoboka bigashoboka!!! Kucyi tumukorera ibidashoboka kuri bagezi bacu?

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in