Ese Janet Museveni yaba agiye kugira inama Janette Kagame yogukizwa ?

Jeanette Kagame na janet Museveni

Ku itariki ya 17/06/2012 icyo giterane cy’amasengesho cyabereye muri Hoteli Serena,,aho byahinduye isura kikaba icy’abagore b’abategetsi kikaba cyateguwe na Jeanette Kagame, hatumiwemo umugore wa Perezida wa Uganda Janet Museveni, na Sofiya Buyoya wa Perezida w’u Burundi. Ibi birakorwa mu gihe urupfu rw’umunyamakuru Rugambage Jean Leonard, imfu z’abasirikare nka Col Wilson Rutayisire, Col Ndugutei hamwe na Col Ngoga byakozwe kumabwiriza ya Jeannette Kagame, kimwe n’abanyepolitiki  nka Kagwa Andre Rwisereka hamwe n’umubyeyi witwaga Emeltha Munyeshuri nabo bishwe kumabwiriza ye arangije akoresha ububasha bwe kugirango ntihazabeho amaperereza yigenga y’abo bantu yishe .

Ifungwa  ry’abanyamakuru banenze ubutegetsi hamwe n’abanyepolitiki bashakaga kwiyamamariza umwanya w’umugabo we nka Pasteur Bizumungu, Ingabire Victoire hamwe na Charles Ntakirutinka ryakozwe na Jeanette Kagame ubwe akoresheje abantu banyuranye barimo n’abacamanza bagizwe ibikoresho. Akaba atanarekeraho ngo adohore, ahubwo akaba yaranakomeje gutoteza umufasha wa nyakwigendera Gisa Fred Rwigema ariwe Jeanette Rwigema no guhigisha uruhindu abandi bagore bagenzi be nka Isabella Kalisa , umugore w’umunyemari Rujugiro Tribert hamwe na Rossette Kayumba bakaba baranageze aho bamuhunga abandi abambura imitungo yabo .

Ubu bugome kandi abukomezanya no gukomeza gusahura igihugu yifashishije  Hatal Sekoko usahura umutungo awujyana mu Bushinwa, akaba anaherutse   kugura  restaurant  Bobon Coffee muri Amerika mu mujyi witwa Boston. Muri ubwo busahuzi, abukora no mu ngendo akora aho ahabwa amadorali 100.000$,kuri buri rugendo kandi asagutse ntasubizwe mu isanduka y’igihugu. Amafaranga y’imfubyi n’abapfakazi ndetse n’inkunga z’amafaranga abatera nkunga batanga mu kurwanya Sida hamwe n’ibindi byorezo yayagize aye bwite. 
 
Twizere  ko Janet Museveni yamugiriye  inama akanamusengera agakizwa akareka ibyo bikorwa bibi byiganjemo Ubugome n’ubusahuzi yagize intego, agaha amahoro abatavuga rumwe n’umugabo we .
Gasasira, Sweden

Byashyizweho na editor on Jun 17 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

1 Igitecyerezo for “Ese Janet Museveni yaba agiye kugira inama Janette Kagame yogukizwa ?”

  1. anonymous

    Icyibabaje nuko ubu butumwa buba budashigiye ku rukundo ahubwo bushigiye kuburyarya bwira bwoba. Ibi babikora byiheshemo amayeri menshi cyane kugirango nibura abanyrwanda batotezwaga batinye guhugira Uganda kuko babona ngo hari ubusabane bukomeye.
    Ndashaka kubwira Kagame ko utu tuyeri twaradutahuye, yenda Uganda uhafite abagambanyi benshi bahohotera abantu abandi bakabica ariko tuzi ko harinzengo zimwe muri Uganda zizi amayeri ye dore ko banabanye bihagije. Guhamagara jannet gusura Urwanda ntacyo bizahundura murikamere yawe numuryango wawe. Turakuzi. Ahubwo Mme Jannet anjya ahanjya arimanga kuko Kwa Kagame guhekura nibyo bize, ntasoni bagira. Baravuga ngo siwowe wambere.
    Kandi Mme Jannet yo bagutumiye unjye wirinda kuvugana nabantu ukunda kuko yuhavuye bakomeza kubakurikirana bikabije bashaka kumenya ubushuti mufitanye. Bababuza guhumeka. Hara ababizi nabatabizi.

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in