Gutunga imbunda mu baturage batinya igitero cya Gen. Kayumba byatumye ingengo y’imari yiyongera
Kuva Gen. Kayumba Nyamwasa na Col. Karegeya Patrick bahunga igihugu kubera ubwumvikane buke bagiranye na Paul Kagame agashaka no kubahitana abakurikiranye aho bahunguye, ku mihanda yose yo mu Rwanda hashyizwe abasirikare bahora bafite imbunda bazitunze balinga kubera ubwoba bafite bw’abo basirikare bakuru bahunze.Aho kugira ngo bazamure imishahara yabo barababeshyeshya iyo ngengo y’imari ku mutekano kugira ngo badakomeza kurambirwa kwirirwa no kurara ku mihanda batazi uwo bahanganye nawe n’igihe bazahavira.
Nk’uko byatangajwe mu Nteko ishingamategeko muri miriyari zisaga 700, 30% byashyizwe mu mutekano. Icyo abantu banyuranye banenga iby’iyi ngengo y’imari nii uko ititaye ku isumbana rikabije ry’imishahara, no kuba abaturage bakennye biturutse ku kutabona ibyo bakora bibyara amafaranga. Nta mihanda imodoka zishobora kunyuramo ngo hagezwe ibicuruzwa, ndetse n’abejeje imyaka babone aho bayijyana ku isoko. Abaturage baravuga ko aho izi miriyari zizava ari mu kongera imisoro ugasanga abacuruzi bakomeza kuhazaharira, ndetse n’abaguzi Babura ibyo barya kubera ubukene. Ikindi kidasobanutse muri iyi ngengo y’imari ni uko hatagaragajwe amafaranga ya buri kintu. Abambuwe na za Mocro finance nabo ntibatekerejweho muri iyo ngengo y’imari.
Kyomugisha , Kampala
info@umuvugizi.com
