Gacaca zirangiye ziteranyije bamwe mu Banyarwanda

Perezida Kagame asoza Gacaca

Ku itariki ya 18/06/2012 inkiko gacaca n’ibikorwa byazo byasojwe ku mugaragaro, hasobanurwa ko haciwe imanza hafi miriyoni ebyiri ababaye abere bakaba barenga gato ibihumbi 250. Iki gikorwa kimaze imyaka 10 cyabayemo ibintu byinshi byateye abantu ubwoba bamwe bagahunga, aho ubutegetsi bwa FPR bwagiye bupangira abantu bashaka kwikiza bakagerekwaho urusyo rwa jenoside, ku rundi ruhande bagakingira ikibaba abo bafitemo inyungu, bamwe bakaba baheze muri za gereza, abandi babagiriye akamaro bagifata ubutegetsi bakabareka bakihungira bagera hanze bakabakatira ibihano binyuranye.

Ku byerekeranye no gupangira abantu gufungwa bitewe n’inyungu za FPR cyangwa iza bamwe mu bikomerezwa byayo, twavuga nka Dr.Niyitegeka washatse kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika,akaza gupangirwa na gacaca agafungwa akagirwa umwere nyuma abamushakaga bagakomeza kumugendaho kugeza ubwo akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 n’urukiko rw’ubujurire rw’Umurenge wa Gihuma mu kwezi kwa 2/2008.

Mu ibaruwa ikinyamakuru Umuvugizi gfitiye kopi yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ndetse n’indi yandikiye Minisitiri w’ubutabera, avuga ko arega Inyangamugayo zigize urwo rukiko gacaca twavuze haruguru. Izo Nyangamugayo arega ni: GATABAZI Samweli; MUSOMAYIRE Concilie; UWAMBAYE Beatrice; Appolonie; MUKANSANGA Providence; MUGWIZA Simon; NIYOMUGABO Fulgence na Leta y’u Rwanda.
Avuga ko yarezwe na RUSANGANWA Théogene, ko mu mwaka wa 1994 ari muganga wa Kabgayi ngo yaba yaricishije umuvandimwe we RURANGIRWA Protais wari waje I Kabgayi mu buryo bwa trasnfert avuye mu bitaro bya CHK. Urukiko rumaze kumva imvugo z’abatangabuhamya, rwasanze icyo cyaha kitamuhama rumugira umwere.

Mu kutishimira imikirize y’urwo rubanza, RUSANGANWA yarajuriye avuga ko iby’urupfu rw’uwo muvandimwe we bizwi na NDATIMANA Emmanuel na NZAMWITA André, bakaba batarumviswe ari bo bazi ko NIYITEKA yaba aricishije uwo muntu. Ku ntera y’ubujurire abo bagabo barahamagawe bavuga ko batabihagazeho, ko ahubwo ari RUSANGANWA wababwiye ko NIYITEGEKA yahaye abasirikare RURANGIRWA Protais bakajya kumwica. Urukiko ntirwitaye ku cyajuririwe, rwakatiye NIYITEGEKA Théoneste imyaka 15 y’igifungo, ntirwagaragaza n’icyo rwashingiyeho. NIYITEGEKA yihanye urw’amenyo atakambira Perezida wa Repubulika mu ibaruwa yo ku wa 25/10/2010 yiyibagije ko yashakaga kumusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu amugaragariza akarengane yahuye nako, amusaba kurwanya ako karengane.

Hari umuhanzi w’umuhanga Masabo Nyangezi bafungiye ubusa imyaka myinshi yafungurwa agizwe umwere bakongera kumupangira kubera indirimbo yasohoye amaze kuva muri gereza zibacyurira, ariko ku bw’amahirwe akaba yarabaciye mu rihumye akihungira. Hari Mari ya bwana wo mu Majyepfo n’abandi bacuruzi banyuranye bahamijwe gukora jenoside hagamijwe kwigarurira imitungo yabo,uretse abadafunzwe abandi bakaba barabonye batakwigobotora mu maboko y’abashaka kubashinja ibinyoma bagahitamo kwihungira ubu bakaba bangara hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo baracitse iwabo, hakaba n’abandi beshi barimo uwitwa Miterand w’i Nyamirambo bazijijwe kuba bataravugaga rumwe n’abayobozi ba FPR mu duce bari batuyemo banga ko basahura imitungo itimukanwa y’abandi. Hari Depite Nirere Béatrice wa FPR gacaca ya Kabeza yakatiye burundu y’umwihariko ku itariki ya 28/2/2009 bashaka gutanga umwanya we. Ibi byose FPR n’ibikomerezwa byayo bakaba barabikoze bashaka guca intege imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na kiliziya gatolika kuko harimo abayobozi biyo miryango n’iryo dini bakunze kwibasira barishinja jenoside yakorewe abatutsi.

Bamwe mu bayobozi babangamiye gacaca
Nk’uko Mukantaganzwa yabivuze asoza gacaca, hari abayobozi bagaragaweho kubangamira gacaca uretse ko atabavuze amazina. Amakuru agera ku Kinyamakuru Umuvugizi ni uko uwo muyobozi ku rwego rw’igihugu yemera ko hari abantu barenganye akaba ntacyo yari kubikoraho kuko ataburanisha imanza,akaba ntacyo yari gukora kuri abo bahezanguni n’abafitanye ibibazo n’amatiku. Hari Inyangamugayo zigaragaje ko atari zo, zica impapuro zariho amakuru ya gacaca izindi bazita mu misarane, na ruswa yatumye bamwe bafungwa abandi bagafungurwa.

Nk’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyakomeje kubitangaza, uwakunze kwigaragaza cyane akamamara mu gufungisha abantu abarenganyije ni uwahoze ari Umuvunyi wungirije Mukarurangwa Immaculée, ku rundi ruhande akarengera abo afitemo inyungu ntibafungwe kandi bashinjwa jenoside n’abo bayikoranye babitangira n’ibimenyetso bitavuguruzwa. Zimwe muri izi nyungu yari afite akaba kwari ugushaka kwigarurira amasambu y’abo baturanye aho akomoka muri Runda, n’ubucuti budasanzwe benewabo bari bafitanye n’abo bantu, ataretse no kwaka miriyoni zisaga 70 ngo abasahuye iwabo mu giturage ku Kamonyi muri Runda. Abaturage bakaba bavuga ko ababyeyo be bishwe muri jenoside batari batunze ibintu bifite ako gaciro, bagahamya ko uwo mugore akunda utuntu cyane, aho yahuguje n’umupfakazi isambu, ubu akaba ahanganye na barumuna be ashaka kurya isambu bahuriyeho yibubakiramo inzu y’umutamenwa batagabanye kandi bavukana. Ibi bya gacaca akaba yarabikoze yifashishije zimwe mu Nyangamugayo yategekaga gufunga abantu no gufungura abandi, abashakaga kutamwumvira agakora uko ashoboye ngo abafungishe abashinja kurya ruswa atabifitiye ibimenyetso.

Bamwe mubo FPR yari ifitemo inyungu yaretse ikabacira imanza ari uko ibabererekeye bakagenda, harimo Mukezamfura Alfred na Rwigema Céléstin wari Ministre w’intebe bakinnye umukino bakamurega, nyuma bakabivamo bakamureshya akaba yaragarutse ku itike ya FPR yarahoze muri MDR yashenywe na FPR bifashishije Safari Stanley bari bafitemo inyungu yamara kugenda nawe bakamukatira gufungwa bamaze kumubererekera agiye, bamaze no gufunga Hari Depite Bizimana Jean Léonard wakatiwe burundu y’umwihariko ashinjwa na Semukanya Antoine kubera ko uw mudepite yashyiraga ahagaragara imiyoborere mibi ya Semukanya yarangwaga no kunyereza umutungo, Semukanya yifashisha bamwe mu bacitse ku icumu b’abashonji bashinja Bizimana Jenoside. Abantu 10 bamushinjaga akaba yarabatsinze mu rukiko rusanzwe bakemera ko babitegetswe na Semukanya, ariko uwo mudepite akaba agifunzwe kuko gacaca yarukase burundu, urwo rubanza rusanzwe rukaba rwarabaye nyuma. Hari Bisengimana Elisée FPR yabanje gukingira ikibaba Muligande Charles akabishyiramo ingufu ze zose ariko nyuma babonye nta nyungu bakimufitemo baramukatira arafungwa.

Hari Gen. Rwarakabije a bagizwe udukingirizo n’abandi nkawe bahawe imyanya hagamijwe kwereka amahanga ko mu Rwanda nta bwironde mu itangwa ry’imyanya mu butegetsi, cyangwa kibazo cy’amoko gihari no kureshya FDLR. Hari na Bazivamo Christophe uri kuri liste ya 68 y’abatanze umusanzu muri radio Rutwitsi RTLM ayanyuije muri BCR, ariko FPR ikaba ikimufitemo inyungu yo kungiriza Kagame muri FPR, ngo yereke amahanga ko iby’amoko bitari muri FPR.
Gasasira , Sweden
info@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jun 19 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki, Ubutabera. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in