Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Kagame atangiye guhangana n’Umuryango w’Abibumbye

Umunyagitugu Kagame , akomeje guhangana na Loni .

Mu Kinyarwanda, akenshi abagabo bitaga abana babo ba Kagame bashaka gucyurira ba nyina ko ari abantu bagamika, babwirwa ibintu bagashinga ijosi babihakana cyangwa banga gukora ibyo babwiwe, cyangwa guhunga ukuri. Kagame Paul amaze iminsi abwirwa ko ashyigikiye Gen. Ntaganda, kandi ababivuga aribo: Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu(HRW), bikaba byaratsindagiwe na Ministre w’Intebe wa Congo Lambert Mende batanga n’ibimenyetso bitavuguruzwa, ariko Ministre w’Ububanyi n’Amahanga Mushikiwabo Louise agasisibiranya abihakana.

Gusa ubwo byemezwaga na Ministre w’Intebe, gusisibiranya byaramunaniye ubwo yisobanuraga ku bitangazamakuru, avuga ko bibabaje kandi biteye agahinda kuba Congo ibaciye inyuma igatangaza ibintu nka biriya kandi bari hafi kuzahuriza hamwe ibyo bamaze iminsi bagenzurana bakaba bari hafi kubishyiraho umukono bakabona kubitangaza. Icyakora amaze gushoberwa yagiriye uruzinduko i Kinshassa aho yagiye kubeshya abategetsi ba Congo. Bikaba bitazamworohera kuvuguruza ibyo yita agatotsi kabaye hagati y’u Rwanda na Congo ku bintu byatangajwe na Minisitiri w’Intebe amaze kubiganaho na Perezida Joseph Kabila umaze kurambirwa ingabo za Kagame ziza kumutobera igihugu zimusahurira n’amabuye y’agaciro.

Ku itariki ya 19/06/2012 Kagame nawe yabonye bimuyobeye nyuma yo kuza kugisha inama Museveni akoresha ikiganiro n’abanyamakuru, n’umujinya mwinshi yiyama Umuryango w’Abibumbye umushinja gufasha Gen. Ntaganda muri Congo kandi ibimenyetso batanga ari ntavuguruzwa. Bikaba bibabaje, ariko ku rundi ruhande bikaba bidatangaje kuko abanyagitugu n’abanyabinyoma ari uko bakora bagira ngo bikure mu kimwaro. Gusa umuntu akaba atabura kwibaza niba ashaka gutangiza urugamba rwo guhangana n’Umuryango w’Abibumbye.
Joseph ,Kigali

You must be logged in to post a comment Login