Muri Canada maneko za Kagame zikomeje kwisuganya 

Gen Karenzi Karake mu bikorwa by'ubutasi muri Canada . .

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko nyuma y’aho ambasade y’u Rwanda muri Canada iteguriye ingando zitandukanye zagombaga guhuza urubyiruko rw’u Rwanda rutuye muri Canada, inzego z’umutekano za Canada zigakurikiranira hafi iby’izo ngando, noneho urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda (NSS) mu magambo y’icyongereza, rwafashe icyemezo cyo gutoreza izo ntore za Kagame mu Rwanda. 

Amakuru atugeraho kandi aturutse muri maneko za Kagame, yemeza ko maneko za Kagame zategetse minisitiri w’ububanyi n’amahanga, afatanyije na ambasade y’u Rwanda muri Canada, gushakira hamwe uburyo uru rubyiruko rw’u Rwanda rwajya mu Rwanda, bakakuruha amasomo ajyanye no kuneka.

Iyo myitozo ikaba iteganyijwe kuba hagati y’itariki ya 6 na 11/08/2012, aho Leta ya Kagame izishyura byose mu bisabwa bigendanye n’izi ngando zo kuneka. 

Urwo rubyiruko ruzahabwa amasomo yo guhashya umwanzi wa Leta ya Kagame, dore ko umwanzi kuri Kagame ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.  

Igitangaje muri ibi byose, nuko hafi 95% y’ababyeyi bazohereza abana babo muri izi ngando ari abanyarwanda bageze muri Canada bavuga ko bahunze Leta y’igitugu ya perezida Kagame, kubera itotezwa ritandukanye bagiye bakorerwa.

Gasasira, Sweden.
info@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jun 20 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Umutekano. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in