Ugukatirwa igifungo cyo guherayo ku mumenyeshamakuru Hassan Ruvakuki ni igisebo ku butabera bw’Uburundi na Leta muri rusange

Perezida Nkurunziza .

Ku wa 20 kamena 2012, ahagana saa kumi n’imwe n’iminota mirongo itatu n’itanu, amasaha y’i Burundi, umumenyeshamakuru Hassan Ruvakukiyakatiwe n’urukiko igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

Hassan Ruvakuki, wakoreraga Radio yigenga yo mu Burundi «Bonesha Fm», akaba yari anahagarariye Radio mpuzamahanga y’Ubufaransa muri icyo gihugu (RFI) mu gisata cy’igiswahili, yageretsweho ibyaha biteye isoni, by’uko ngo yari mu mutwe w’abakora ibikorwa by’iterabwoba mu Burundi.

Umuryango uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi (Reporters sans frontières) ndetse na RFI, ntibishimiye igihano cyahawe uyu munyamakuru.

«Twaguye mu gahundwe tukimara kumva iri katirwa rya mugenzi wacu. Uretse n’uko iri katirwa ririmo akarengane gakabije, rinatesha agaciro ubutabera bw’Uburundi n’igihugu cyose muri rusange. Ibi kubera ko ikirego cyarezwe uyu munyamakuru, nta reme gifite. Hassan Ruvakuki nta cyaha yakoze, uretse gukora umwuga we w’umumenyeshamakuru. Iri katirwa ry’uyu munsi ni akamaramaza ku burenganzira bw’itangazamakuru n’ubutabera bwo mu gihugu cy’Uburundi».

Uwunganira Hassan Ruvakuki, wakomeje kugaragariza urukiko ko uyu mumenyeshamakuru arengana, yatangaje ko agiye kujuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Byashyizweho na editor on Jun 21 2012. Filed under Afurika, Ahabanza, Amakuru Ashyushye. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in