Abanyeshuri ba «Kigali Institute of Education» baratabaza kubera buruse zabo zaburiwe irengero.

Biruta Vincent, Minisitiri w'uBurezi .

Amakuru agera ku Umuvugizi kandi aturutse mu banyeshuri biga mw’ishuri nderabarezi, «Kigali institute of Education», yemeza ko hari ikibazo muri rusange ku banyeshuri biga muri iryo shuri, aho bakomeje kubura buruse zabo bagombaga kugenerwa. 

Umwe mu banyeshuri bahiga yatangarije Umuvugizi muri aya magambo “Ikibazo dufite cya buruse ni rusange; iyo tugiye kuri SFAR, ari bo baduha izi buruse, batubwira ko hashize amezi ane bagejeje amafaranga yacu kuri compte za KIE; twakwegera ababishinzwe, ari ho muri finance ya Kigali, «Insitute of Education» bakadutera utwatsi. Ubu ikibazo tukaba twaragishyikirije Rector wa KIE ariko kugeza ubu ntacyo aragicyemuraho. Bati «twarangije ibizamini bisoza umwaka nta mafaranga turahabwa”. 

Umuvugizi wagerageje kuvugana, yaba n’umuyobozi ushinzwe imari cyangwa umuyobozi mukuru wa KIE, igihe twasohoraga iyi nkuru, kugirango bagire icyo badutangariza, ariko ntibyadukundira.
 Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Jun 22 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in