Ibyavuye mu mwiherero wa Perezida Kabila hamwe n’intumwa za perezida Kagame I Kishansa .
Amakuru agera ku Umuvugizi yemezako nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kongo Kishasa anyarukiye muri Angola, Zimbabwe, Uganda hamwe na Tanzania ashaka amaboko kuri ibyo bihugu kugirango bimumfashe kurwana intambara yatangijwe na perezida Kagame akoresheje za nyeshyamba ze ziyobowe na Gen Ntaganda arizo M23, Perezida Kagame yafashe icyemezo cyo kujya gukora imishyikirano i kishansa kugira ngo aburizemo iyo mirwano yabonaga ishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku butegetsi bwe.Amakuru dukura muri Maneko za perezida Kagame yemeza ko ubutumwa bwari bujanywe na Minisitiri Mushikiwabo hamwe na Gen Kayonga Charles ariwe umugaba mukuru w’ingabo, byari ukugirango basabe perezida Kabila kubafasha akitandukanya n’icyifuzo cy’umushinja cyaha mukuru Okampo ariwe uyoboye urukiko mpana byaha mpuzamahanga “International criminal Court” Mu magambo y’icyongereza cyo kugirango Gen Ntaganda atabwe muri yombi kandi leta ya Kongo inamushyikirize urwo rukiko.
Ikindi cyari gikubiye muri ibyo biganiro , perezida Kagame yari yiyemeje kubwira inyeshyamba za M23 gushyira hasi ibirwanisho, zikaniyunga na leta ya Kongo ari uko perezida Kabila yemeye kuvuguruza raporo y’akanama ka Loni igaragaza ukuri ko inyeshyamba za M23 zishyigikiwe na perezida Kagame doreko ariwe wazitoje akanaziha ibyo kurwanyisha.
Perezida Kagame akaba nanone yarasabye intumwa ze i kishansa arizo Gen Kayonga Charles na Mushikiwabo Louise, gusaba perezida Kabila kwivuguruza akavuga ko Ingabo za Gen Ntaganda arizo M23 zidafashijwe n’u Rwanda, bityo na Kagame nawe akaba yaragombaga kubwira Gen Ntaganda guhagarika imirwano byihutirwa.
Mu rwego rwo gutesha agaciro ibimenyetso simusiga byatanzwe n’ akanama ka Loni gashinzwe umutekano, itangazamakuru rya Kagame ariryo igihe.com hamwe na theNewtimes.co.rw byahawe amabwiriza yo guharabika ingabo za Monusco zibarizwa i Goma, doreko arizo perezida Kagame acyeka ko arizo zatanze amakuru ku bijanye n’ibikorwa bye byagisirikare akomeje gukorera muri kariya karere ka Kongo ahitana imbaga y’inzira karengane arinako atuma abandi bangara nk’impunzi hirya no hino muri Uganda n’u Rwanda .
Gasasira, Sweden
editor @umuvugizi.com
