Uburyo Gen Karenzi Karake ari we watanze amabwiriza yo kurasa Padiri Vieko kubera amabanga yari azi ku mfu z’abihaye Imana barimo na Musenyeri Visenti Nsengiyumva. 

Gen Karenzi Karake niwe wategetse ko Padiri Vieko Curic wakomokaga mu gihugu cya Croatia, araswa!

Itohoza ryakozwe n’Umuvugizi rigaragaza ko, ku mabwiriza ya Perezida Kagame, amaze kubihabwamo raporo na Gen Karenzi Karake, wari umuyobozi w’urwego rw’iperereza rya gisirikare (DMI) muri 1998, ari bwo bategetse ko Padiri Vieko Curic wakomokaga mu gihugu cya Croatia, araswa. Icyo gihe yishwe urw’agashinyaguro. 

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko mbere y’uko padiri Vieko araswa urufaya rw’amasasu, Gen Karenzi Karake yari yatanze raporo kuri perezida Kagame ko padiri Vieko Curic ari we wenyine mu bihaye Imana wari wararokotse igitero cyari kiyobowe na Gen Ibingira na Gen Gumisiriza Wilson, igitero cyahitanye abihaye Imana barimo Musenyeri Nsengiyumva Visenti na bagenzi be. 

Muri raporo ndende Gen Karenzi Karake yagejeje kuri perezida Kagame icyo gihe wari minisitiri w’ingabo, akaba na visi perezida, nuko Padiri Vieko Curic yari ababereye ikibazo kandi ko yagombaga kwicwa, dore ko yamuregaga kuba yaratanze raporo i Vatikani arega perezida Kagame na none kuba ari we wari waratanze amabwiriza kuri Lt Gen Fred Ibingira hamwe na Brig Gen Gumisiriza kurasa abihaye Imana barimo Musenyeri Nsengiyumva na bagenzi be barengaga icumi, bakaba bariciwe i Kabgayi.

Nyuma y’uko Kagame abihaye umugisha, nibwo abasore ba Gen Karenzi Karake wari uyoboye DMI icyo gihe muri 1998, hagati ya saa 11-12h, barashe umutangabuhamya  Pidiri Vieko Curic ubwo yari atashye i Kabgayi, aho yakoreraga muri ekonoma generali ya Diocese ya Kabgayi, bamurasira imbere ya  st Famille i Kigali. 

Gasasira, Sweden
info@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jun 23 2012. Filed under Ahabanza, Amahanga, Amakuru Ashyushye, Ubutabera. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in