Umuvugizi wongeye kwibuka umunyamakuru wawo warashwe n’abasirikare barinda perezida Kagame
Uyu munsi w’italiki 24 kamena 2012, Umuvugizi wongeye kwifatanya n’umuryango wa nyakwigendera Jean Leonard Rugambage, wari umwe mu banditsi bakuru b’ikinyamakuru Umuvugizi. Yarashwe mw’ijoro ryo kuwa 24/06/2010 mu masaha macye ikinyamakuru Umuvugizi kikimara gusohora inyandiko yerekanaga ko yari perezida Kagame ubwe wari watanze amabwiriza yo kurasa Gen Kayumba Nyamwasa, muri Afurika y’epfo.Mu nyandiko twari twasohoye uwo munsi, twerekanaga ko habayeho ikiganiro kuri telefoni hagati y’uwahoze ari maneko mukuru, Col Dr Emmanuel Ndahiro, n’umushoferi wa Gen Kayumba. Icyo gihe Col Ndahiro akaba yarashimiraga uwo mushoferi na bagenzi be kuba barashoboye kurasa Gen Kayumba Nyamwasa, anamwizeza ko Perezida Kagame azabahemba bishimishije nibaramuka bamuhuhuye burundu.
Ku mabwiriza ya Jeannette Kagame Nyiramongi, abasirikare barinda umukuru w’igihugu, babifashijwemo na polisi y’igihugu ndetse na DMI, bayoboye igitero simusiga cyo kwica iyo ntwari, yatabarutse kuri iyi taliki y’uyu munsi, izira umwuga wayo w’itangazamakuru.
Umwe mu bakoranaga na nyakwigendera Jean Leonard Rugambage yatangarije Umuvugizi muri aya magambo : “Ntiduteze kuzibagirwa ubutwari bwa Jean Leonard Rugambage. Icyumweru yarashwemo yari avuye i Cyangugu gutara amakuru yerekanaga uburyo leta ya perezida Kagame yari imaze gusenyera Twagiramungu Faustini. Ikindi nuko maneko za Kagame zari zimaze iminsi zimukurikirana kubera ko ari we wakurikiranaga umunsi ku wundi urubanza rw’ikinyamakuru Umuvugizi icyo gihe cyari cyarareze leta, kiyisaba gufungura iki kinyamakuru, iyi leta yari yarafunze by’agateganyo”.
Kubera ubutwari bwa nyakwigendera Jean Leonard Rugambage, umuryango w’abanditsi bakuru ku rwego rwa Afurika wamugeneye igihembo cy’ubutwari nk’umwe mu banditsi bakuru muri Afurika, wishwe azira umwuga we.
Charles Kabonero umuyobozi w’ikinyamakuru Umuseso wahungiye ubutegetsi bwa Kagame mu gihugu cya Suwede. Kuri iyi sabukuru yo kwibuka mugenzi we, na we yagize icyo avuga:
“Uyu munsi imyaka ibiri irashize mugenzi wacu Jean Leonard Rugambage ahitanywe n’ubutegetsi bw’igitugu,bumujijije gusa ko yakoze akazi ke no kuvugisha ukuri. Mu kumwibuka, turongera kwamagana imena ry’amaraso y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame, byaranze ingoma ye muri iyi myaka ishize uko ari 18.
Turongera kandi kwamagana icyiswe iperereza ryakozwe n’abakekwagaho kwica Rugambage, banze ko hakorwa iperereza ryigenga kubera impamvu zumvikanira buri wese. Twamaganye ubutegetsi bwa Kagame n’igipolisi cye cyagize umwuga mu kujugunya muri gereza uyinenze wese, kwica no kujujubya abatavuga rumwe n’ubu butegetsi, hakoresheje imitwe yitwa ko ishinzwe umutekano, ihoza abaturage ku nkeke n’ubwoba budashira”.
Ubwanditsi bw’iki kinyamakuru buributsa ko nyakwigendera Jean Leonard Rugambage yishwe ku mabwiriza yatanzwe na Jeannette Kagame Nyiramongi, yicwa n’abasirikare barindaga umugabo we, perezida Paul Kagame. Mu mipangu y’ubugome yo kumukura ku isi, abicanyi b’ingoma ngome bakoresheje imodoka zirinda uwitwa umukuru w’igihugu “Presidential advance party vehicles ”, bakaba bari no ku mapikiipiki ya «military police» yaziherekeje muri uwo mugambi mubisha w’abicanyi ba Kagame n’agatsiko ke.
Ubwanditsi bw’Umuvugizi buranibutsa ko aho nyakwigendera Jean Leonard Rugambage abicanyi ba Kagame bamutsinze, hafi y’umuhanda wo mu Nyakabanda, hari urujya n’uruza rw’abapolisi bitwaga ko ngo barinze umutekano. Aba, nabo bari bazi uyu mugambi mubisha wo kwica mugenzi wacu, ntacyo bakoze kugirango bamutabare, yewe nta n’ubwo bafashwe kugirango babazwe iby’urupfu rwe. Ibi byerekana, nta gushidikanya ko, ubutegetsi bwa Kagame kwica bwabigize umwuga.
Nyakwigendera Jean Leonard Rugambage, Imana ikomeze imwakire mu bayo.
Ubwanditsi.


Ni byo koko Kagame akomeje guhitana abanayrwanda b’ingeri zose.Ikibabaje kuruta ibindi u Rwanda rutazibagirwa si ubugome ndengakamere bwa Bwana Kagame,ahubwo ni ukwicecekera kw’abanywarwanda bakomeza kurebera gusaaaaa.
Ibinyamakuru nk’umuvugizi byo bikwiye umudali w’ishimwe ry’ubutwari bukomeye.Abanyamakuru nk’abo bakomeza kurwana urugamba rwo kwamagana ikibi kugeza n’ubwo amaraso amenwa,ariko bagenzi babo basigaye ntibackike intege,nsanga ari ubutwari buboneka hake mu Banyarwanda.Umuvugizi turawukunda,duhaguruke turwanye ikibi mu Rwanda.