Abaturage bo mu cyahoze ari Mukingo mu ntara y’amajyaruguru bararira ayo kwarika kubera ko leta ibambura imirima yabo .
Amakuru agera ku Umuvigizi, aturuka mu ntara y’amajyaruguru mu mu cyahoze ari komini Mukingo muri Nyiragihima, yemeza ko abaturage baho barira ayo kwarika kubera uburyo leta ikomeje kubambura imirima yabo.Iryo hohoterwa ryatangiye ubwo leta yashakaga kumenya urutonde rw’abaturage batuye muri ako gace hamwe n’imirima yabo batunze. Ibi abaturage babyakirije amaboko yombi kuko bibwiraga ko leta igiye kubaha ibyangombwa by’ubutaka icyo gihe byarimo gutangwa. Icyaje kubatangaza nuko ibyari uguhabwa ibyangombwa by’ubutaka batunze byakurikiwe no kububambura, imirima yabo leta itangira kuyicamo imihanda nta n’impozamarira ibahaye.
Umwe mu baturage bavuganye n’Umuvugizi utarashatse ko dutangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we, yadutangarije ko icyo gikorwa leta irimo gukora cyo kubambura imirima yabo kandi ari yo yari ibatunze, ari nko kubakura kw’isi, dore ko nta kindi kigamijwe atari ukubakenesha.
Yagize, ati: “Mbere yuko leta igena ikatwa ry’imihanda yakagennye n’impozamarira z’abaturage kuri buri muntu bambuye imirima ye, nyamara igitangaje nuko leta irimo kutwambura ubutaka bwacu bwari budutunze nta n’impozamarira baduhaye. Ese baribaza ko tuzatungwa n’iki”?
Gasasira, Sweden
editor@umuvugizi.com
