Perezida Kagame akomeje kwitabaza ibyegera bikuru bya perezida Museveni

Perezida Kagame ,minisitiri Sam Kutesa hamwe na Gen Salim Sareh.

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko nyuma y’aho perezida Kagame amariye kugera mw’ikorosi rikomeye rya politiki, yahisemo kwitabaza perezida Museveni hamwe n’ibyegera bye kugirango yongere agarure agatege, dore ko yari amaze kurangwa n’intege nkeya, haba muri politiki yo mu gihugu imbere cyangwa mpuzamahanga. 

Umwe mu banyapolitiki bavuganye n’Umuvugizi yadutangarije ko bitangaje kubona perezida Kagame asaba uwo yimye. Yagize, ati “Aka kanya perezida Kagame yibagiwe abana b’abasore ba UPDF yahitaniye i Kisangani muri Kongo; urwango se yari afitiye Salim Saleh kugeza n’aho abujije amahwemo Jeannette Rwigema kubera ko yavuganye na Jovia Saleh, hari aho rwagiye? Ese ubundi yibaza ko aka kanya perezida Museveni yibagiwe inyeshyamba za PRA, zari ziyobowe na Col Kiza Besigye hamwe na Col Muzora zari zifite ibirindiro ahitwa muri Ituri muri Kongo, zigamije guhungabanya umutekano wa Uganda? Kagame yibaza ko Perezida Museveni ashobora kumwizera? Icyizere azamuha cy’uko atazongera gufata imbunda yamuhaye akazimuhindukizaho, azakivana hehe?!” 

Abantu benshi bavuganye n’Umuvugizi ku rugendo rwa minisitiri Kutesa hamwe na Gen Salim Saleh yari yarabujije amahwemo, agenda amusebya hirya no hino ndetse na perezida Museveni, babona ko urwo rugendo rwabo mu Rwanda rugamije kongera kwisuganya kugirango abone aho yegeka umusaya, dore ko leta ye imaze iminsi ibyina muzunga kubera ibibazo byinshi yitera, ibibazo birimo gutera Kongo Kishansa hamwe no kuniga demokrasi mu gihugu. 

Gasasira, Sweden
info@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jun 26 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in