Inkunga zihabwa u Rwanda zikwiye guhagarikwa vuba na bwangu

Inkunga u Rwanda ruhabwa ruzishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu karere k'Ibiyaga bigari .
Kugeza ubu hafi 50% y’ingengo y’imari y’u Rwanda ituruka mu mifuka y’abaterankunga, hakaba hari n’izindi mfashanyo zihariye ibihugu by’incuti bikomeje guha u Rwanda, bitanyuze mw’isanduku ya leta. Nyamara abanyarwanda hamwe n’abanyekongo bakaba bibaza nimba u Rwanda rukwiriye gukomeza guhabwa izo mfashanyo, mu gihe ruyoboye ibikorwa by’iterabwoba, birimo no gukomeza kumena amaraso mu karere, cyane cyane muri Kongo Kinshansa.
Benshi mu bahanga bavuganye n’Umuvugizi, badutangarije ko ubusanzwe u Rwanda rutari rukwije ibisabwa ku bijyanye n’inkunga ruhabwa n’ibihugu by’uburayi hamwe na Leta zunze ubumwe za Amerika. Ibisabwa kugirango ruhabwe inkunga ni nko kubahiriza amahame ya demokarasi, ubwisanzure bw’itangazamakuru, ukwishyira ukizana kwa buri muntu, hamwe no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Izindi mpamvu zikomeye zitakagombye gutuma ibihugu by’ibihangange byemera gutanga inkunga yabyo ku gihugu nk’u Rwanda, ni uko gikomeje gukoresha nabi imisoro y’abaturage, kikayishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu cy’abaturanye cya Kongo, no gukomeza kumena amaraso y’inzirakarengane y’abaturage ba Kongo.
Ibihugu by’uburayi, Leta zunze ubumwe za Amerika, hamwe na Canada, byagashingiye kuri za raporo zitandukanye zagiye zishyirwa ahagaragara n’abasirikare ba loni muri kariya karere, aribo Monusco, leta ya Kongo ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka Human Rights Watch, bagiye batanga ayo maraporo akubiyemo ibimenyetso simusiga by’uko leta y’u Rwanda ari yo ifasha inyeshamba za M23, ziyobowe na général Bosco Ntaganda.
Ibi bikaba ari ibimenyetso ibi bihugu bifasha u Rwanda byagombye kwifashisha kugirango birufatire ibihano bikomeye, byo guhagarika inkunga rwagenerwaga. Izi nkunga ziramutse zihagaritswe byaba imwe mu nzira iboneye yatuma leta ya perezida Kagame yisubiraho, ikarekeraho kumena amaraso y’inzirakarengane muri kariya karere k’ibiyaga bigari.
Gasasira, Sweden
editor@umuvugizi.com