I Borlänge Paul Rusesabagina yatashye ikigo cyitiriwe Amahoro n’Urukundo

Paul Rusesabagina

Mu itahwa ry’iki kigo cyo mu gihugu cya Suwede, Paul Rusesabagina, yagize, ati: «ndakeka ko dushobora guhanga amahoro uko buri wese areshya kandi ndizera ko abari inyuma y’Amahoro n’Urukundo, bahuriye kuri uku kwemera. Nishimiye gutangiza uyu munsi mukuru ngarukamwaka mu kwifatanya na mwe muri iki gikorwa cyo gufasha kugirango dutere intambwe igana mu nzira y’isi nshya».

Paul Rusesabagina ni umunyarwanda warokoye ubuzima bw’abatutsi n’abahutu bagera ku1 200 mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda, mu mwaka w’1994. Amateka ye yatanze inganzo ku bakinnyi ba filimi yitwa “Hotel Rwanda”, filimi yatumye isi yose igira ipfunwe ku byabaye mu Rwanda ubwo yatangiraga kwerekanwa mu mwaka wa 2004. Ubwo jenoside yabaga mu Rwanda, jenoside yari yibasiye cyane cyane abatutsi, Paul Rusesabagina, wari umuyobozi wa Hotel des Mille Collines, yahise yiyemeza guha ubwihisho abatutsi n’abahutu bari bamuhungiyeho. Ibyo abenshi bari batinye gukora, we ntiyabitekerejeho, akiza ubuzima bw’abantu barengaga 1 200.

Ubwo ku wa 26 kamena uyu mwaka yatahaga ikigo kitiriwe Amahoro n’Urukundo i Borlänge ho mu gihugu cya Suwede, ikigo kitiriwe “Isi nshya, Rusesabagina, yagize, ati: «Suwede ni igihugu giturukamo umwe mu bantu nemera b’ibihangange witwa Raoul Wallenberg. N’ubwo ibyo nakoze muri Mille Collines bitigeze bigira aho bihurira n’ibya Wallenberg cyangwa Elie Wiesel, nishimiye ko nshobora kubigereranya n’ibyabo. Aba bombi bahagaze ku bantu badasanzwe. Ndi umugabo usanzwe wumvise ibijyanye n’ibyo nemera hanyuma ngerageza gukora ibyiza. Ukuza hano kuri iyi nzu y’Amahoro n’Urukundo muri uyu mwaka, mbyumvamo ko na byo biri mu byiza ngomba gukora».

Amiel Nkuliza, Sweden.
info@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jun 28 2012. Filed under Ahabanza, Amahanga, Amakuru Ashyushye. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in