Isabukuru y’imyaka 50 y’ukwikukira k’Uburundi yizihijwe umunyamakuru wa Bonesha FM ari mu ibohero
Mu gihe hasigaye umunsi umwe gusa kugirango igihugu cy’Uburundi cyizihize isabukuru y’imyaka 50 cyikukiye, ku italiki ya mbere nyakanga uyu mwaka i Bujumbura, ni ngombwa kwibutsa ko iyi sabukuru izizihizwa mu Burundi umunyamakuru wa Bonesha FM akatiwe n’inkiko z’iki gihugu umunyururu wo guherayo. Aho afungiwe muri gereza ya Muramvya, Hassan Ruvakuki ntazigera yitabira ibirori by’uwa mbere nyakanga, nk’uko yari asanzwe abigenza mbere y’uko afatwa, akanafungwa.Umuryango uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi (Reporters sans frontières), wababajwe kandi wamagana ifatwa n’ifungwa ry’uyu munyamakuru, wari unahagarariye Radio mpuzamahanga y’Ubufaransa (RFI) mu Burundi, mu gisata cy’igiswahili.
«Uwo ari we wese wavukijwe ubutabera n’ubwigenge bwe, azi neza ko nta mpamvu yo kugira icyo umuntu yibuka, cyaba isabukuru cyangwa ikindi kintu mu gihugu cy’Uburundi. Hassan Ruvakuki yakatiwe igifungo gikomeye mu gihe atigeze anahabwa ubutabera ku cyaha kitagira ibimenyetso. Nta kindi Hassan Ruvaguki afungiwe, uretse gukora akazi ke kajyanye n’umwuga we w’umumenyeshamakuru».
«Turasaba abazaba bahagarariye ibihugu byabo mu mihango yo kwikukira k’Uburundi, kwibutsa ubutegetsi bw’iki gihugu ikibazo cy’ifungwa rya Hassan Ruvakuki. Uguceceka kuri iri fungwa kwaba ahubwo ari ko kumuhamya icyaha. Uburundi buri mu bihugu bidatinya kujugunya abanyamakuru mu mabohero, akenshi bakanakatirwa igifungo cyo guherayo».
Hassan Ruvakuki, ukurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba, yakatiwe ku wa 20 kamena 2012 umunyururu wo guherayo.
Undi munyamakuru uhagarariye Radio Publique Africaine (RPA) mu Bubanza, Eloge Niyonzima, yahohotewe by’intangarugero n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD-FDD), mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira uwa 27 kamena uyu mwaka. Eric Manirakiza, umuyobozi wa RPA, yatangaje ko abasore bagera ku icumi bakubise amahiri uyu munyamakuru, bamukomeretsa bikomeye mu mutwe no mu mugongo.
Amiel Nkuliza, Sweden.
