Maneko wa Kagame ufungiwe muri Suwede azashyikirizwa urukiko
Amakuru agera ku Umuvugizi kandi aturutse ahantu hizewe, yemeza ko maneko wa Kagame, Habiyambere Emmanuel, wari warihinduye umurundi ubwo yakaga ubuhungiro muri Suwede, azashyikirizwa urukiko rw’ahitwa Örebro mu byumweru bibiri bitaha, kugirango yisobanure ku byaha aregwa, ibyaha by’ubutasi mu gihugu cyamuhaye ubuhungiro.Amakuru akomeje kutugeraho yemeza ko kw’itariki ya 11 z’ukwezi kwa karindw 2012, ari bwo ubushinjacyaha bukuru bwo mu gihugu cya Suwede i Stockholm, buzamenyesha urukiko rwa Örebro ibyaha Habiyambere Emmanuel aregwa.
Habiyambere Emmanuel uzwi kw’izina rya Rubagenga Aimable mu Rwanda, biteganyijwe ko azashyikirizwa urikiko muri Suwede kugirango yisobanure ku byaha bikomeye aregwa, ibyaha byo gutata izindi mpunzi z’abanyarwanda zahawe ubuhungiro mu gihugu cya Suwede.
Johnson, Sweden
info@umuvugizi.com
Byashyizweho na editor
on Jun 30 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Umutekano.
You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0.
You can leave a response or trackback to this entry
