Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kongereye manda y’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR .
Amakuru agera ku Umuvugizi yemezako akanama ka Loni gashinzwe umutekano kongeje manda y’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR mu magambo ahinnye y’igifaransa. Manda y’urwo rukiko ikaba yagombaga kuzarangira kuri 30/06/2012, ikaba yongerewe kugera kuri 31/12/2014 .Icyemezo cyo kwongeza manda y’urwo rukiko kikaba cyarafashwe ku itariki ya 29/06/2012 gifatwa n’akanama gashinzwe umutekano ariko UN Security Council mu magambo y’icyongereza gaha amabwiriza abacamanza b´urwo rukiko kuba barangije akazi kabo ko gukurikirana abakoze Jenoside y’abatutsi yabereye mu Rwanda mu 1994, hamwe n’abakoze ibyaha by’intambara muri icyo gihe .
Mu bacamanza bongejwe manda harimo perezida w’urwo rukiko Vagn Joensen uturuka muri Denmark wongejwe igihe kugera kuri 31/12/2014 hamwe na bagenzi be aribo Umucamanza William H Sekure uturuka muri Tanzania , Solomy Balungi Bossa uturuka muri Uganda hamwe na Mparany Mamy Richard Rajohnson wo muri Madagascar aba manda yabo ikaba igomba kuzarangira kwitariki ya 30/12/2014 .
Gasasira , Sweden
editor@umuvugizi.com
