Leta zunze ubumwe za Amerika ziraha gasopo u Rwanda kugirango rurekere aho gufasha ingabo za M23

Abanyarwanda n’abanyekongo bishimiye icyemezo cya Leta zunze ubumwe za Amerika kuba zafashe iya mbere mu kwamagana Leta ya perezida Kagame kuba iri inyuma y’iriya mirwano ya M23.
Umuvugizi w’ibiro bya minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Victoria Nuland, yatangarije itangazamakuru ko Leta ye ibabajwe n’ibikubiye muri raporo y’akanama ka Loni, raporo yerekana uburyo Leta y’u Rwanda ari yo iri inyuma y’imirwano yo muri Kongo. Yaboneyeho akanya ko kwihanangiriza Leta ya perezida Kagame guhagarika vuba imfashanyo ikomeje guha inyeshyamba za M23.
Abanyarwanda n’abanyekongo bakaba bishimiye icyemezo cya Leta zunze ubumwe za Amerika kuba zafashe iya mbere mu kwamagana Leta ya perezida Kagame kuba iri inyuma y’iriya mirwano ya M23, dore ko Leta zunze ubumwe za Amerika, Suwede, ndetse n’ibindi bihugu by’uburayi, ari bo baterankunga ba mbere b’u Rwanda, bityo ibyemezo bafatira u Rwanda bikaba byatuma rwarekeraho gukomeza gufasha inyeshyamba za M23, zikomeje guhangana n’ingabo za Leta ya Kongo Kinshasa.
Ku wa gatandatu no ku cyumweru hakaba harumvikanmye urufaya rw’amasasu mu burasirazuba bwa Kongo, aho inyeshyamba ziyobowe na Gen Ntaganda zirimo kurwana n’ingabo za Leta ya Kongo Kinshasa.
Gasasira, Suwede.
editor@umuvugizi.com