Leta zunze ubumwe za Amerika ziraha gasopo u Rwanda kugirango rurekere aho gufasha ingabo za M23 

Abanyarwanda n’abanyekongo bishimiye icyemezo cya Leta zunze ubumwe za Amerika kuba zafashe iya mbere mu kwamagana Leta ya perezida Kagame kuba iri inyuma y’iriya mirwano ya M23.

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko Leta zunze ubumwe za Amerika zihanangirije Leta ya perezida Kagame kurekera aho gufasha ingabo ziyobowe na Gen Ntaganda, ari zo M23. Ibi bikaba bibaye nyuma ya raporo y’akanama k’impuguke za Loni kagaragaje za gihamya ko perezida Kagame ari we utoza, akanatera inkunga ingabo za M23. 

Umuvugizi w’ibiro bya minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Victoria Nuland, yatangarije itangazamakuru ko Leta ye ibabajwe n’ibikubiye muri raporo y’akanama ka Loni, raporo yerekana uburyo Leta y’u Rwanda ari yo iri inyuma y’imirwano yo muri Kongo. Yaboneyeho akanya ko kwihanangiriza Leta ya perezida Kagame guhagarika vuba imfashanyo ikomeje guha inyeshyamba za M23. 

Abanyarwanda n’abanyekongo bakaba bishimiye icyemezo cya Leta zunze ubumwe za Amerika kuba zafashe iya mbere mu kwamagana Leta ya perezida Kagame kuba iri inyuma y’iriya mirwano ya M23, dore ko Leta zunze ubumwe za Amerika, Suwede, ndetse n’ibindi bihugu by’uburayi, ari bo baterankunga ba mbere b’u Rwanda, bityo ibyemezo bafatira u Rwanda bikaba byatuma rwarekeraho gukomeza gufasha inyeshyamba za M23, zikomeje guhangana n’ingabo za Leta ya Kongo Kinshasa. 

Ku wa gatandatu no ku cyumweru hakaba harumvikanmye urufaya rw’amasasu mu burasirazuba bwa Kongo, aho inyeshyamba ziyobowe na Gen Ntaganda zirimo kurwana n’ingabo za Leta ya Kongo Kinshasa. 

Gasasira, Suwede.
editor@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jul 1 2012. Filed under Ahabanza, Amahanga, Amakuru Ashyushye. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in