U Rwanda ntirukwiye guhabwa intebe mu Kanama gashinzwe Amahoro ku Isi k’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame akwiriye guhabwa akato na Loni .

Inama ishinzwe umutekano ku isi (United Nations Security Council) ni rumwe mu nzego zigize Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kubumbatira no kubungabunga amahoro n’umutekano ku isi. Aka kanama kagira abanyamuryango b’ingeri ebyiri : abanyamuryango bahoraho batanu, ari bo Ubushinwa, Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubufaransa, Uburusiya, n’Ubwongereza. 

Ku birebana n’ibihugu bigira ibyicaro bidahoraho, buri mwaka hatorwa icumi bihabwa uburenganzira bwo kwicara muri iyo nama, mu gihe cy’imyaka ibiri, buri mwaka hagasimburwamo bitanu. Ibihugu biba bihatanira umwanya mu nama y’umutekano ya Loni bimenyekana bihiswemwo n’amatsinda y’ibihugu bitewe n’uturere biba biherereyemo kuri buri mugabane. Ugutorwa kwabyo bishimangirwa mu nama nkuru y’Umuryango w’Abibumbye. Mu bihugu byari bifite ibyicaro bidahoraho mu nama y’umutekano ya Loni, harimo bibiri byo ku mugabane wa Afurika, ari byo Togo na Maroc. 

U Rwanda, na rwo rwumva ko rwacikanywe, ubu abategetsi barwo barimo barasesagura amafaranga ava mu misoro y’abanyarwanda, bazunguruka hirya no hino ku isi, basaba ko ibihugu bitandukanye byabashyigikira, bakabona umwe muri iyo myanya idahoraho. 

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko muri iyi minsi harimo gutangwa za ruswa zitagira uko zingana kugirango u Rwanda rubone uwo mwanya. Minisitiri Louise Mushikiwabo ubwo yari muri Amerika mu Muryango w’Abibumbye,  Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhindi, bombi ntawe ukiryama kugirango icyifuzo cy’u Rwanda kizagerweho. Kuri Leta ya Kagame, ibihugu bya Afurika ntacyo bivuze, ari nayo mpamvu amajwi cyangwa inkunga yemejwe na Amerika cyangwa n’abandi nk’ubwo Buhinde , biba bihagije ngo u Rwanda rwegukane uwo mwanya.

Gusa, byaba ari agahomamunwa, bikanaba amakuba ku isi, igihugu nk’u Rwanda kiramutse kibonye uwo mwanya, kubera ko ari kimwe mu bihugu biri ku isonga mu kubangamira amahoro, yaba amahoro mpuzamahanga, ay’akarere cyangwa se aya bimwe mu bihugu byateye imbere ku isi. Ni gute igihugu nk’u Rwanda cyaba kimwe mu bigize akanama gashinzwe kubungabunga amahoro ku isi kandi kiri ku isonga rw’ibihugu biyabangamira ? 

Ingero ntizibuze : u Rwanda rwateje intambara n’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuva muw’1996, na n’ubu ikaba itararangira. Iyo ntambara, bivugwa ko yahitanye abantu bagera kuri miliyoni esheshatu, yatumye abantu batagira ingano bava mu byabo, na n’ubu bakaba bagisiragira mu karere k’Ibiyaga Bigari by’Afurika. U Rwanda rwateye Kongo, aho ruyiviriyemo rusiga rushyizeho imitwe myinshi y’abarwanyi, imitwe igamije gutuma Congo itazagira amahoro na rimwe. Imwe muri iyo mitwe ikaba ari uwa CNDP, wihinduyemo M23, umutwe w’aba Mai Mai, n’iyindi. Uruhare rw’u Rwanda mu gusyigikira no gukongeza intambara muri Congo-Kinshasa,  rwanagaragajwe na Human Rights Watch, Amnesty International, Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, ndetse n’Itangazamakuru ritandukanye.

Urundi rugero rufatika ni uko u Rwanda rukomeje ibikorwa by’iterabwoba muri Uganda, aho Leta ya Kigali yohereje abicanyi bayo bakica abatavuga rumwe na Paul Kagame, ndetse n’abanyamakuru bari barahahungiye. U Rwanda rwakurikiye abahunze igitugu n’ingoyi bya Paul Kagame muri Afurika y’Epfo, rurasa Lt gen KAYUMBA NYAMWASA, ku bw’amahirwe ararusimbuka. Ubu ibikorwa by’ubutasi biracyakomeza kuri Kayumba warokotse, ndetse n’abandi bahungiye muri Afurika y’Epfo, amajwi yasakaye ku mbuga hirya no hino yerekana uwo mugambi uko wari wateguwe na Gen Jack NZIZA hamwe na Coloneli Dan MUNYUZA 
 
Urundi rugero rudashidikanywaho ni uko Leta ya Kigali yakoze ibikorwa by’iterabwoba muri Kenya, ubwo yahitanaga Col Theoneste LIZINDE na Seth Sendashonga , mu mwaka w’1998. Iyi Leta kandi ya Paul Kagame yateguye imigambi yo kwica mu gihugu cy’Ubwongereza abatavuga rumwe na yo, barimo Jonathan MUSONERA, baje kuburirwa n’Inzego z’Umutekano z’icyo gihugu. U Rwanda rwakomeje umugambi w’iterabwoba hirya no hino ku isi, aho abashinzwe Iperereza bakomeje gukwirakwiza amarozi yo  kwica abatavuga rumwe na Leta ya Kigali, aho bahungiye hirya no hino ku isi. 

Leta ya Kigali kandi, ikoresheje abo yita intore cyangwa abasirikare barinda Paul Kagame, yakomeje gukwirakwiza ibihuha, inategura ibikorwa by’iterabwoba hirya no hino ahari abanyarwanda batavuga rumwe na yo. Mu gihugu imbere ibikorwa by’umutekano mucye birakomeje: gufunga bitubahirije amategeko, kwica no gutoteza abatavuga rumwe na Leta, iterabwoba rinyuranye, rikorwa n’abagize inzego z’umutekano,  gusahura no kwiba abaturage, kwiba umutungo wa Leta, n’ibindi bikorwa bibuza abaturage umutekano wabo.

Byaba rero ari agahomamunwa Umuryango w’Abibumbye wemeye ko igihugu nk’iki cyakwicara mu nyangamugayo cumi n’eshanu zigize Akanama gashinzwe Amahoro ku Isi. Bibaye byaba ari uguha umugisha iterabwoba aho kurikumira no kurirwanya. 

Hashingiwe ku byatohojwe bikanashyirwa ahagaragara n’abantu batandukanye cyangwa imiryango mpuzamahanga, u Rwanda rwakagombye ahubwo kuba rwariirukanywe mu Muryango w’Abibumbye cyangwa rugafatirwa ibihano bikomeye, ibihano bikwiye no kugera  ku bantu ku giti cyabo, nk’abasirikare bakuru bagaragaye mu bikorwa bibangamira amahoro mu Karere nk’uko batangajwe na Raporo y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi .

Furaha Eric, Belgium
Andikira Umuvugizi kuri :info@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jul 4 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in