Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Umukobwa wa Col Karegeya afungiwe muri Uganda kubera kubura impapuro z’inzira 

Col Patrick Karegeya

Amakuru agera ku Umuvugizi aturuka ahantu hizewe, yemeza ko umukobwa wa Col Karegeya ari we Portia Karegeya aherutse kwamburwa impampuro z’inzira akimara kugera ku kibuga cy’indege i Entebbe muri Uganda. Ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho inzego z’ubutasi za perezida Kagame zimenyeye ko uwo mwana wa Col Karegeya yagombaga kugana i Kampala agiye gusura nyirakuru utuye muri icyo gihugu. 

Amakuru akomeje kutugeraho yemeza ko perezida Kagame yitabaje umunyamakuru ukorana hafi nawe , ari we Mwenda Andrew, nawe akoresha bamwe mu banyembaraga b’icyo gihugu kugirango bake umukobwa wa Col Karegeya impapuro z’inzira yari yakoresheje, ari yo passport y’u Rwanda. 

Nyuma y’aho Portia Karegeya yakiwe impapuro z’inzira z’u Rwanda, yasabye izindi mpapuro z’inzira zo muri Uganda, dore ko ariho yavukiye kandi na nyirakuru akaba ariho atuye, anahabwa n’indi visa yo muri Afurika y’epfo, ariko ageze na none ku kibuga cy’indege i Entebbe aza kuzamburwa, n’ubwo yari yujuje ibisabwa kugirango ahabwe izo mpapuro z’inzira, hari bamwe mu bayobozi ba Uganda bari batanze amabwiriza ko uwo mukobwa wa Col Karegeya yamburwa impapuro z’inzira kubera ko ise abangamiye bikomeye ubutegetsi bwa perezida Kagame. 

Umuvugizi wavuganye na bamwe mu bashinzwe inzego z’ubutasi za Uganda utashatse ko dushyira ahagaragara amazina yabo, badutangariza ko ari byo koko ko uwo mukobwa wa Col Karegeya yambuwe ibyangombwa by’inzira ku mabwiriza ya bamwe muri bagenzi babo bakoreshwa Mwenda hamwe na perezida Kagame. 

Twifuje kuvugana, yaba na bwana Namara, umwe mu bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda cyangwa Gen Kareh Kayihura, umuyobozi wa polisi ya Uganda, kugirango bagire icyo badutangariza ku bijyanye n’iyamburwa ry’impapuro ku mukobwa wa Col Karegeya, ariko ntibyadukundira. 

Gasasira, Sweden
editor@umuvugizi.com

3 Responses to Umukobwa wa Col Karegeya afungiwe muri Uganda kubera kubura impapuro z’inzira 

  1. anonymous

    July 8, 2012 at 10:47 pm

    Ubutegesi mubana koko? Abanyarwanda bashatse kagame ahokumurwanya ahubwo bamushakira umuganga womumutwe.

  2. anonymous

    July 5, 2012 at 2:09 pm

    Turebye neza nsanga Kagame yaba yarasaze kuko surwango gusa ahubwo nindwara ikomeye . reka nizere ko abanyarwanda babibona ko mbi bona. Ariko ibi binyibutsa ukuntu yatoteje abana ba Rwigema nu muryangowe!!!! sibo gusa numuryango wa Ndugute wabiguyemo. Nako nibenshi cyane. Nkimiryango yaba kayitare, Ba karangwa,Samu, nabandi benshi cyane……
    Biratagaje umwana kumutagaho akayabo ka mashirinjyi agana atitaye kubanyarwanda bashoje, ntibimutere isone gukurikirana umwana azi yareze, birantangaza cyane. reka nizere ko nibiba kubana bawe utazavuza induru…..
    Mwaba mwamenye ko wamusirikare wahanuriye Kagame yashimuswe? mucyumweru gishize bashoboye gukoresha umuntu uzi kwizana rya Paster Maso, ufite urusegero rwita SOURCE OF DERIVRANCE ahantu witwa MENGO gisenyi muri UGANDA. Uyu mu Paster rero ngo yaba yaramuhamagaye yamugambaniye kubamaneko burwanda bakorara Uganda. bamushimuta. Abantu batazi uyumu Paster Maso ndagirango mbamenyeshe ko arigisambo cya mafaranga kandi ntacyintu utamukoresha azi ko aribukuremo cash. Abanyarwanda bahasengera arimunzi bashoboye bamuhugira kure. ndamuzu ikanombe twarabanye naranatangaye ukuntu yibaye paster akayobokwa nabantu bazima!!!!

  3. anonymous

    July 5, 2012 at 12:15 am

    Buriya se urubyaro rwa Karegyeya bararushakaho iki? Nyamara uru rwango bagenda babiba mu bana ndabona tutubaka ejo heza, ababyeyi bo mu Rwanda abari imbere n’abari inyuma mubivugaho iki? Dusengere u Rwanda

You must be logged in to post a comment Login