Ku nshuro ya 18 y’umunsi wo kwibohoza abacitse ku icumu baracyarira ayo kwarika

FPR Ikomeje kuboha abacitse ku icumu !!

Ku munsi FPR yibukaho igihe yafatiye ubutegetsi, ari wo yise umunsi wo kwibohoza, abacite ku icumu baranenga Leta kuba yarabatereranye. Hari abavuga iby’amazu bubakiwe n’umuryango AVEGA muri Taba mu mwaka w’2000, biturutse ku buvugizi bwatanzwe igihe haburanishwaga urubanza rw’uwayoboraga komine Taba, Jean-Paul Akayezu, maze TPIR itanga amafaranga ngo hubakwe inzu 150, nyamara hubatswe 25 gusa na zo zihita zigwa n’ubwo zongeye gusanwa, izisigaye ubu zikaba zigiye kubasenyukiraho kubera ko zubakishijwe ibyondo, na byo bidakomeye.

Imiryango ASOFERWA na Rwiyemezamirimo bakurikiranaga iyubakwa ry’ayo mazu, yaheje abacitse ku icumu muri icyo gikorwa, n’Akarere ka Taba ayo mazu yubakwagamo, ntikagira icyo kabamarira. Ibuye rya mbere ry’ifatizo ryashyizweho na Jean de Dieu Mucyo havugwa ko hagiye gutangira kubaka izo nzu, nyamara na n’ubu ntawibutse ko zitigeze zirangira, ngo anabaze igihe zizatahirwa. Icyakozwe ni uko bazinjijemo abantu ku ngufu zitaruzura, hakaba n’abo basinyishije ko bazibonye, kandi ntazo bahawe!

Si muri Taba gusa kuko n’ahandi hirya no hino mu gihugu abacitse ku icumu benshi baracyarira ayo kwarika, nyamara umugore wa Kagame atanga amafaranga menshi mu “Mbuto foundation”, ayandi akayajyana mu kwiyubakira imitamenwa hanze y’igihugu. Andi ma miriyari yo mu Kigega cyagenewe abacitse ku icumu (FARG) yararigishijwe, mu gihe FPR ikomeje kwivuga ibigwi ko yabohoje igihugu, kandi abo bacitse ku icumu batarabona aho baba, nyuma y’imyaka 18 yose.

Si ibyo gusa abacitse ku icumu banenga Leta ya Kagame; hari no kuba bafashwe nabi cyane, inkiko gacaca zikaba zararangiye nta mpozamarira bahawe na Leta, nk’uko mu zindi manza hatangwa indishyi z’akababaro. Impamvu Leta igomba gutanga indishyi z’akababaro, ni uko na yo yashinjwaga muri izo manza, ikaba inahagarariye Leta yasimbuye, yashoye abaturage muri jenoside yakorewe abatutsi.

Hari no kuba inzibutso z’abazize jenoside zifashwe nabi hirya no hino mu gihugu, hakaba n’abandi bacitse ku icumu batari babona aho bakinga umusaya, n’abana bambuwe imitungo yabo itimukanwa, bakaba batarayisubizwa.

Kyomugisha, Kampala.
info@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jul 7 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

1 Igitecyerezo for “Ku nshuro ya 18 y’umunsi wo kwibohoza abacitse ku icumu baracyarira ayo kwarika”

  1. anonymous

    Hmmmm.. izo mpuhwe ra?? hanyuma se ibyo twakorewe byiza ko nabyo ari byinshi kuki bitavugwa?? when was the last time umwana w’imfubyi ya genocide yishyujwe minerval?? ni bangahe bacitse kw’icumu barara hanze kubera kubura amacumbi?? ni iki rero tutumvikanaho… mwandika ibibi gusaaaaaaaaa, nkategereza ko hari icyiza muvuga ngaheba…

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in