Umuryango Amnesty International utewe impungenge n’iyuburwa ry’imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru

Salil Shetty, umunyamabanga mukuru wa Amnesty International

Umutwe w’Itangazo dukesha umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Amnesty International), uragira uti: «Ni ngombwa ko Leta ya Kongo-Kinshasa ifata ibyemezo byo kurengera abaturage, cyane cyane ibihumbi by’abahunze imirwano ubwo aho bari batuye higarurirwaga n’abarwanyi b’umutwe wa M23».

Iyi mpuruza itanzwe nyuma y’uko habonetse amakuru y’uko akarere ka Rutshuru kigaruriwe n’ingabo za M23, ahitwa i Bunagana, umugi uherereye hafi y’umupaka wa Uganda, nyuma y’iminsi myinshi ingabo za M23 zihanganye n’iza Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Abahagarariye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu batangaje ko umwe mu basirikare ba Loni baturuka mu gihugu cy’Ubuhinde, yishwe nyuma y’uko atewe igisasu mu mirwano yabereye mu birometero 50 mu majyaruguru ya Goma, umurwa mukuru w’akarere ka Kivu y’amajyaruguru.

Biravugwa kandi ko abasirikari bagera kuri 600 b’ingabo za Kongo baba barahungiye muri Uganda nyuma y’uko bagoswe n’abarwanyi ba M23, umutwe uyobowe n’uwitwa Sultani Makenga ndetse na Bosco Ntaganda. Uyu mutwe kandi ugizwe n’abatorotse ingabo za Kongo bari barashinze undi witwa CNDP, mu mwaka wa 2009.

Amnesty International itangaza ko uguhungira muri Uganda kw’ingabo za Leta ya Kongo guteye impungenge kubera ko umubare munini w’abasiviri wari ukingiwe imirwano n’izi ngabo.

Paule Rigaud, umuyobozi wungirije wa Amnesty International mu karere ka Afurika, yagize, ati: «Dukeka ko ibyo ingabo za CNDP zari zarakoze muri 2008, byongeye kuba. Zigeze kugenzura uduce twinshi tw’igihugu dukomeye. Hashize imyaka itanu ibibazo nk’ibi by’imirwano bibaye, ibibazo byavutsemo imirwano y’ahitwa Kiwanja, imirwano yaguyemo abantu bakabakaba 150, bishwe n’ingabo z’umutwe wa CNDP».

Itangazo rya Amnesty International, rikomeza muri aya magambo: «Amnesty International ihangayikishijwe cyane n’uko iyo mirwano ituma abaturage benshi bahunga, abaturage biyongera ku bandi benshi bari barahunze imirwano mu mezi ashize».
Abaturage bakomeje guterwa ubwoba bw’uko uko ingabo za M23 zubuye imirwano, zifata imigi ikomeye, nka Masisi yari yarigaruriwe na CNDP. Ibi kandi bikaba biteye impungenge ko abasirikare 600 ba Leta ya Kongo bahungiye iyi mirwano muri Uganda ubwo ingabo za M23 zigaruriraga aka karere.

Paule Rigaud, akomeza agira, ati: «Guverinoma ya Kongo, ibifashijwemo n’inzego zayo z’umutekano, igomba gufata ingamba zikomeye zo kurengera abaturage». Umuryango w’Abibumbye, ubifashijwemo na MONUSCO, ugomba na wo gukomeza kurinda aka karere kazahajwe n’imirwano no gushyiraho ingamba zo kurinda no gutesha ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku baturage bo muri aka karere».
Amakuru yiyongera kuri iyi nkuru ni uko mu mpera z’umwaka wa 2008, umutwe wa CNDP wagenzuraga ibice binini by’uturere twa Masisi na Rutshuru, uyu mutwe ukaba wararwanaga inkundura ushaka gufata umugi wa Goma.
Uyu mutwe kandi waje kubohoza ingabo za Leta ya Kongo, ubwo hasinywaga ku wa 23 z’ukwezi kwa gatatu, amasezerano hagati y’umutwe wa CNDP na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Ugutoroka mu ngabo za Leta ya Kongo kwatangiye mu kwezi kwa kane 2012. Abasirikare batorotse muri izi ngabo ni na bo bahindukiye barasa ku birindiro by’ingabo za Kongo, nyuma gato y’uko bazigometseho.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Byashyizweho na editor on Jul 7 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki, Uburengazira bwa Muntu. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in