Urukiko rw’ubujurire rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba rwongeye gutegeka ko u Rwanda ruha ubutabera Col. Rugigana Ngabo

Col Rugigana Ngabo

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko ku itariki ya 22 /06/2012 , Urukiko rw’Afurika y’Uburasirazuba rwongeye gutegeka ko Col. Rugigana Ngabo ahabwa ubutabera nyabwo nta yandi mananiza . Uyu Col. Rugigana ni murumuna wa Gen. Kayumba Nyamwasa.

Inteko y’abacamanza b’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba iyobowe Harold R. Nsekera yategetse ko mu gihe kitarenze amasaha 58 leta y’uRwanda ishyikiriza Col. Rugigana ubutabera nyabwo, kandi leta y’u Rwanda agasobanurira umuryango wa Col. Rugigana Ngabo hamwe n’abamwunganira impanvu yamufunze bitemewe n’amategeko bikanagera naho amara amezi agera ku atanu adasurwa .

Urwo rukiko kandi rwongeye gusanga kimwe n’Urukiko rw’Ibanze rw’uwo Muryango, ko leta y’uRwanda yishe nkana amahame nyayo agenga Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ariyo: kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, hamwe no kubahiriza amategeko . Urwo rukiko na none rukaba rwarasanze ifungwa rya Col Rugigana Ngabo ritarubahirije amategeko agenga ibihugu bigize uwo Muryango .

Urukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba rusoza rutegeka ko leta y’u Rwanda yishe amahame ibuhugu bigize uwo Muryango bigenderaho, kandi rwemeza ko impamvu z’ubujurire bwa leta y’u Rwanda nta shingiro zifite,yategetse ,rutegeka ko u Rwanda rutanga amagarama y’urubanza, kandi u Rwanda rwongera kwihanangirizwa kubaha amahame uwo muryango agenderaho .
Gasasira , Sweden
editor@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jul 8 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki, Ubutabera. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in