Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirasaba u Rwanda guhagarika gukomeza gufasha inyeshyamba za M23

Barrie Walkley, Umujyanama udasanzwe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Akarere k'Ibiyaga Bigari.

Umujyanama udasanzwe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Barrie Walkley, yatangarije uyu munsi ku wa mbere i Kinshasa ko Guverinoma ya Amerika ihangayikishijwe cyane n’ibikorwa by’intambara biri mu kubera mu burasirazuba bwa Kongo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Barrie Walkley yagize, ati: «Nabwiye perezida Kabila ko Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihangayikishijwe n’intambara irimo kuyogoza akarere ka Kivu».

Barrie Walkley yongeyeho ko mbere yo kugera i Kinshasa, yari amaze iminsi myinshi i Kigali, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda.

«Nabasobanuriye aho Guverinoma ya Amerika ihagaze kandi nahamagariye u Rwanda guhagarika inkunga iyo ari yo yose rugenera ingabo za M23». 

Abajijwe niba afite gihamya y’uko u Rwanda rufasha inyeshyamba za M23, bwana Walkley yashubije ko hari amaraporo yerekana neza ko ingabo z’u Rwanda zifasha abarwanyi b’uyu mutwe.

Yanaboneyeho gutangaza ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Kongo mu gufasha uyu mutwe w’inyeshyamba, zigomba guhita zihava vuba na bwangu.

«Ubu ni bwo butumwa twagejeje ku bayobozi b’u Rwanda, kandi tuzakomeza kububagezaho tubinyujije ku nzego zibishinzwe zo hejuru».
Amiel Nkuliza , Suwede
Andikira umuvugizi kuri :info@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jul 10 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in