Ni ukubera iki FPR ihora ikingira ikibaba abakoze Jenoside yarangiza igahiga umunyemari Kabuga Felicien
Hashize iminsi abanyarwanda bibaza impamvu perezida Kagame ahora akingira ikibaba abakoze jenoside nka ba Rucagu Boniface, Gen Rwarakabije hamwe na Col Ninja wishe abana b’i Nyange yarangiza akirirwa ahiga Felicien Kabuga .Mu itohoza ryakozwe n’Umuvugizi, rigaragaza ko n´ubwo perezida Kagame yatangiye kera guhiga uwo munyemari Felicien Kabuga, ariko nako yakoraga imishyikirano n’umuryango we kugirango barebere hamwe uburyo basangira umutungo we. Itohoza twakoze ryerekana ko hari nama yigeze kuba hagati ya Dr Donald Kaberuka wari Minisitiri w’imari hamwe na Anaclet Kaberuka ushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu , iyo mishyikirano yari hagati yabo banyacubahiri hamwe n’abana ba Felicien Kabuga ikaba yari igamije kurebera hamwe uburyo FPR yahanaguraho uwo muherwe icyaha aregwa ari uko yemeye gusangira nabo imari.
Iyo mishyikirano ikaba nanone yarabaye nyuma y’ifatira ry’akayabo ka Kabuga Felicien kabarizwaga ku ma compte y’ama banki yo mu Rwanda atandukanye, ku buryo bamwe mu bambari ba FPR tutashatse gutangaza amazina yabo kubera impanvu z’umutekano wabo bemezako ako kayabo katwawe na FPR, ikaba kandi ari nayo ikoresha ubucuruzi bwe butandukanye , ku buryo ihigwa rye rishingiye cyane ku busambo bwa FPR ihora ishaka ko atazabaza akayabo ke yambuwe n’ishyaka riri ku butegetsi .
Muri iryo tohoza kandi twanashoboye no kubaza umwe mubanyamategeko wakoze bwa mbere idosiye ya Kabuga Felicien ariwe Dr Gahima Gerald kugirango agire icyo adutangariza ku byaha kabuga Felicien aregwa kuba yarakoze muri Jenoside, adutangariza muri aya maganbo ‘”Kuba Kabuga Felicien aregwa kuba yarashishikarije abanyarwanda gukora Jenoside simbyemera kuko ntabimenyetso bihari bifatika, icyo nzi ni uko twamuregaga kuba ari umwe mubari abanyamugabane ba Radio RTLM. Ariko icyo si gihamya ihagije kubera ko impamvu zo gutangiza radio RTLM bitari ugukora Jenoside kandi ko hari n’abanyapolitiki benshi ba FPR kugeza ubu bari abanyamigabane ba RTLM nka ba Rucagu Boniface na Bazivamo Christophe ariko batigeze bagira icyo bakurikiranwaho. Ikindi ni kubijyanye n’imihoro aregwa ngo yaba yarakoreshejwe muri jenoside, ibyo simbizi neza kuberako byakurikiranwa n’urukiko rwa Arusha ariko icyo nabivugaho ni uko Kabuga Felicien yari umucuruzi kandi yari asanzwe akora ubucuruzi bw’imihoro nka kimwe mu bucuruzi yakoraga bityo umuntu akaba yareba nimba koko iyo mihoro yaba yarayitumije Kabuga Felicien azi neza ko izakoreshwa muri Jenoside. `’
Gasasira , Sweden
editor@umuvugizi.com
Byashyizweho na editor
on Jul 11 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki.
You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0.
You can leave a response or trackback to this entry
