Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ahangayikishijwe n’uko u Rwanda rukomeje gutera inkunga abarwanyi ba M23
Amakuru agera ku Umuvugizi ni uko uyu munsi Umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, yatelefonnye Perezida Kagame na Kabila, bakavugana ku bibazo by’inyeshyamba za M23 ubu zikomeje kuyogoza akarere ka Kivu y’amajyaruguru, akarere gakize cyane ku mabuye y’agaciro.Impamvu yo guhamagara aba bakuru b’ibihugu bombi, ni uko abashakashatsi b’Umuryango w’Abibumbye, muri raporo yabo, bagaragaje ko hari ibimenyetso simusiga by’uko u Rwanda rufasha ingabo zigometse ku butegetsi bwa Kongo, ingabo zirimo kurwana ubu n’iza Leta muri kariya karere kavuzwe hejuru. U Rwanda, rwivuye inyuma, rwakomeje guhakana ko ruri inyuma yo gutera inkunga inyeshyamba za M23.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa Ban-Ki moon uyu munsi, bwana Martin Nesirky, riremeza nta shiti ko u Rwanda rufasha inyeshyamba za M23. «Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ahangayikishijwe bikomeye n’uko inyeshyamba za M23 zikomeje guhabwa intwaro n’ingabo ziturutse hanze y’igihugu, izi ngabo zikaba zaratojwe cyane iby’imirwano».
Mu biganiro yagiranye uyu munsi n’abakuru b’u Rwanda na Kongo, Ban Ki-moon yasabye ko ingabo za M23 zihagarika byihutirwa imirwano muri Kongo-Kinshasa, anasaba abakuru b’ibihugu byombi gutangiza ibiganiro byatuma hakemurwa ibibazo birangwa ubu hagati y’ibihugu byabo.
Inyeshyamba za M23, ziganjemo cyane cyane abatutsi b’abanyekongo, izina M23 zarikuye ku masezerano yasinywe mu kwezi kwa gatatu 2009 hagati y’umutwe wa CNDP na Leta ya Kongo-Kinshasa, aya masezerano akaba yarahise arangiza intambara yo muri Kivu y’amajyaruguru, anatuma inyeshyamba z’icyo gihe zivanga n’iza Leta ya Kongo. Umutwe wa CNDP waje kwihinduramo M23, abawugize baje gutoroka ingabo za Leta mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ubwo baregaga guverinoma ya Kongo ko itubahirije ya masezerano yari yarasinyanye na bo.
Iyuburwa ry’imirwano ryaje no gusemburwa ku rundi ruhande na Perezida wa Kongo, Joseph Kabila, watangaje ko agiye guhagarika inyeshyamba nkuru, Bosco Ntaganda, wari warinjijwe mu ngabo za Leta hakurikijwe ariya masezerano yo muri 2009. Général Bosco Ntaganda ubu arashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye, kubera ibyaha akekwaho byo kwinjiza abana mu gisirikare cy’icyo gihe, mbere y’isinywa ry’amasezerano ya 2009.
Ejo ku wa kabiri, abayobozi bo mu karere k’Amajyaruguru ya Kivu bareze u Rwanda ko rwafashe agace kari hafi y’umupaka na Kongo, naho mu gihe ibitero bya M23 bikomeje umurego, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Kongo (MONUSCO), ubu zikaba zakajije ibikorwa byazo by’umutekano aho ziherereye muri iki gihe. Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ubu zigizwe n’abasirikare bagera ku bihumbi icumi na birindwi (17.000).
Amiel Nkuliza, Sweden.
