Inama perezida Bill Clinton akwiriye kugira perezida Kagame.
Muri iki cyumweru nibwo uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Bill Clinton azasura u Rwanda. Ni muri urwo rwego Umuvigizi wavuganye n’abanyarwanda batandukanye kugira ngo tumenye uko bakira iri sura perezida Bill Clinton azaba agiriye u Rwanda.Abanyarwanda twavuganye bose bemeza ko Perezida Bill Clinton akwiriye kugira perezida Kagame inama akunamura icumu, akaba yagabanya igitugu ayobororesha u Rwanda. Ikindi ni uko abo twavuganye bose bakomeje guhangayikishwa n’iriya ntambara yo muri Kongo, aho perezida Kagame akomeje gufata abana b´abasore abashora mu mirwano ya M23 hamwe na leta ya Kongo, bityo abanyarwanda kugeza ubu bakaba batabona impamvu abana babo bakomeje kugwa muri iriya mirwano yo muri Kongo idafite impamvu zigaragara, uretse kurwanira ibirombe by´amabuye y’agaciro.
Ikindi abanyarwanda basanga Perezida Bill Clinton akwiriye kugiramo inama abanyarwanda ni uko nk´uko yagiriye perezida Kagame inama yo kurekura perezida Bizimungu igihe nanone yasuraga uRwanda, ni nako akwiriye kongera kugira perezida Kagame inama akarekura imfungwa za politiki zifungiwe mu Rwanda nka Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, abanyamakuru Saidati Mukakibibi hamwe na Nkusi Uwimana Agnes.
Perezida Bill Clinton akaba akwiriye kugira Kagame inama yo kurekura abanyarwanda yashimutiye muri Kongo nka Kayitesi Beatrice utaramenyewe irengero, Shekh Idis Abas , Gen Urayeneza Ndegeya Robert hamwe n’abandi banyekongo bafungiye mu Rwanda.
Si ibyo gusa Bill Clinton nk’inshuti y’u Rwanda akwiriye kugira perezida Kagame ho inama hari no kuba yareka mu Rwanda hakabaho itangazamakuru ryigenga hamwe n’imitwe ya politiki yigenga igakora mu bwisanzure idashyizwe ku nkeke n’inzego z’umutekano za perezida Kagame.
Gasasira, Sweden
