Général Ceaser Kayizari yakuweho ikizere

Gen Ceaser Kayizari .

Amakuru agera ku Umuvugizi aravuga ko ejo hashize uwari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Général Ceaser Kayizari yakuwe kuri uyu mwanya. Kugeza ubu twandika iyi nkuru, nta kandi kazi aragenerwa . Amakuru akomeje kutugeraho ni uko Ceaser Kayizari yahise asimburwa na Major-Général Kamanzi Mushyo.
 
Andi makuru atugeraho  ni uko maneko wari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi bwo  hanze y’igihugu, umwicanyi Colonel Dan Munyuza, na we yahagaritswe kuri uwo mwanya, akaba yasimbuwe n´undi mwicanyi mugenzi we  witwa Colonel Mutiganda Frank wigeze nanone gukorera muri Dmi Intambara ikirangira. 
 
Izindi mpinduka zabaye nuko na Gen Rutatina yasimbuwe n’undi mwicanyi ruharwa witwa Lt Col Franko Rutagengwa ku mwanya w’umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare (DMI). Uyu Col Franko akaba yagororewe uyu mwanya kubera ibikorwa by’ubutasi yakoreraga mu mwanya w’ubutasi NSS aho yirirwaga ahiga abatavuga rumwe n’ubutegetsi babarizwa hirya no hino mu mahanga .
 
Gasasira, Sweden

Byashyizweho na editor on Jul 18 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Umutekano. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

1 Igitecyerezo for “Général Ceaser Kayizari yakuweho ikizere”

  1. anonymous

    Iri simburana niribahangayikishe bose nababwira ko dukorana ariko ntacyigenda ahubwo arashaka kwanduza abantu bose kugirango agwize umubare wabantu bazakomeza kumuba kumurizo. nababwirako ngo uwihanganye akama ishashi cyangwa nyiru mugani ariyizi!!! Ariko mubantu bashya ashyizeho nababwira ko ntanumwe yizera cyane yenda Franco. Mutiganda we amukundira ko ntamuntu numwe winshuti agira muri service zose kubera utugeso twe tyinshi ducuricyiranye. Byatuma yenda amwizera. Gen.mushyo we kagame ntamukunda ahubwo niya mayeriye ye yo guteranya agategeka. Afite abamugendaho nawe. Niyo nzira azamuragirizamo yonyine yarasigaje.
    Ibi binyereka ko Kagame araharindimuka, byanshekeje cyane. Kagame namugira inama ko ashatse yapfukama agasaba imbabazi abantu bose yahemucyiye nawe akaryama akigaragura nkuko abikoresha abandi. yenda bagira ikigongo:

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in