Ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame noneho bwashyizeho gahunda yo kuneka abitaba telefoni zabo zigendanwa
Abantu bose bakoresha itumanaho ryo mu Rwanda, batangiye kujya bacibwa amafaranga igihe bitabye telefoni zo hanze, kandi ibyo bigakorwa no ku banyamahanga bitabye telefoni zo mu mahanga bari mu Rwanda, nk’uko byatangiye ku italiki ya 1 Nyakanga 2012.Abafatabuguzi mu masosiyete y’itumanaho yo mu Rwanda (Tigo na Rwandatel), batarubikwaho uruskyo n’ikigo ngenzuramikorere cya Leta (RURA), bitabaga ababahamagaye bo hanze, nta n’urumiya bishyuye. Ubu uwitabye umuhamagariye mu mahanga, azajya yishyuzwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri 132,2 ku munota.
Uyu musoro wo gupyinagaza rubanda, urakabije kuko si buri wese uzajya abona aya mafaranga yo kwishyura iyi fagitire. Aho itumanaho ritereye imbere mu Rwanda, hafi buri muturarwanda yari atunze telefoni mobile, ku buryo n’umuhinzi yayijyanaga mu murima. Aba bahinzi n’abandi baturage baciriritse ni bo bagiye kuhagwa, cyangwa amatelefoni yabo bayajugunye, kuko ntibizaborohera kwishyura amafaranga arenga 132 ku munota igihe bavuganye na bene wabo ubutegetsi bw’inkotanyi bwaciriye i Shyanga.
Umuyobozi wa Tigo Rwanda, Diego Camberos, yavuze ko icyemezo cya RURA cyagize ingaruka ku bahamagara mu Rwanda bari mu bindi bihugu. «Turabona hari impinduka bitewe n’ibiciro byashyizweho, ariko haracyari kare kuba umuntu yavuga urugero rw’ingaruka impinduka zateje».
«Bizadufasha kumenya neza umubare w’abahamagara bari hanze, binyuze mu byuma byacu». Aya magambo y’ikigo cya RURA ntashingiye gusa kuri politiki y’igihugu yo gukenesha rubanda rugufi, ahubwo arimo no kugenzura amazina y’abari basanzwe baterefonera hanze y’u Rwanda, abo bavugana, n’ibyo baba bavugana.
Amiel Nkuliza, Sweden.
