«Reporters sans frontières» iramagana ifungwa ry’umunyamakuru wa «The Chronicles»
Ku wa 17 nyakanga 2012, Idriss Gasana Byiringiro, wiga mu ishuri ry’itangazamakuru mu Rwanda, akaba yimenyerezaga umwuga we mu kinyamakuru «Chronicles», yafashwe na polisi ngo kubera ko «yabeshye inzego z’u Rwanda zishinzwe iperereza». Ubutegetsi bumurega inkuru yasohotse muri iki kinyamakuru, inkuru ngo yaba yarabeshyemo ko ngo yaba yarahohotewe, akanashimutwa. Ubu aracyafungiwe kuri polisi ya Kicukiro, akaba atarasurwa na rimwe n’umuryango we mu gihe cy’amasaha 72 ashize.«Niba umunyamakuru yanditse inkuru cyangwa niba yabeshye mu nkuru, iki ni ikindi kibazo. Nyamara iyo inzego zishinzwe iperereza zikomye ibyo Idriss Gasana Byiringiro yanditse, ibyiza si uko ahari zabinyomoza, aho kwihutira kumufata? Iyo zohereza inyandiko yazo muri The «Chronicles», byari bihagije kuruta gufata umunyamakuru wanditse inkuru». Ngibyo ibyo umuryango urengera ubwigenge bw’itangazamakuru ku isi, wibaza.
Mu ibaruwa ifunguye ishyira mu majwi inzego z’igihugu zishinzwe iperereza, Idriss Gasana Byiringiro yinubiraga ko yashimuswe, akanahatwa ibibazo n’abantu bane bambaye imyenda ya gisirikare, ku wa 15 kamena 2012. Muri iyi baruwa anemeza ko yafunzwe ijoro ryose, akanabazwa uwari wamuhaye inkuru. Byiringiro yongeyeho ho ko na orudinateri ye abamubazaga bayimucuje.
Icyumweru cyakurikiye ishimutwa rye, uyu munyamakuru yatangaje ko yakomeje guhohoterwa hakoreshejwe za SMS. Ubwo umuyobozi w’ikinyamakuru yakoreraga yatangaga ikirego, Byiringiro yahise yitaba kuri polisi ku wa 17 nyakanga uyu mwaka, ahita atabwa muri yombi.
Ku wa 19 nyakanga 2012, noneho habayeho ikinamico ridasanzwe. Uyu munyamakuru ngo yatangarije bagenzi be b’abanyamakuru ko ngo ishimutwa rye nta ryigeze ribaho. «Byari imipangu yanjye. Nk’umunyeshuri w’itangazamakuru, nashakaga kumenya koko niba bishoboka gukora amaperereza ashingiye ku mwuga mu Rwanda, cyangwa niba ari ukuri ko guverinoma ihohotera abanyamakuru, nk’uko amaraporo y’amahanga abyemeza».
Biragoye kwemera ukuri kw’aya magambo, cyane cyane ko yanditswe n’ikinyamakuru cya Leta «The New Times», kandi uyitirirwa akaba anafunzwe, atarigeze anabonana n’umwunganira. Niba yaranayavuze, ashobora kuba yarashyizweho agahato.
Umuryango «Reporters sans frontières» uributsa ko abandi banyamakuru batatu bagifungiwe mu Rwanda. Aba barimo Habarugira Epaphrodite ufunzwe by’agateganyo kuva ku wa 24 z’ukwezi kwa kane 2012. Ubwo yitabaga urukiko ku wa 18 nyakanga, umushinjacyaha yamusabiye igihano cyo gufungwa imyaka itandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200 000). Azakatirwa ku wa 30 nyakanga uyu mwaka. Agnès Uwimana Nkusi na Saidat Mukakibibi, na bo baracyari mu munyururu kuva ku wa 8 nyakanga 2010.
U Rwanda ruri ku mwanya w’156, ku bihugu 179, byashyizwe ku rutonde na RSF mu mu myaka ya 2011-2012 mu kubangamira uburenganzira bw’itangazamakuru. Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagamé, na we ari kuri lisiti y’abanyonzi b’ubu bwisanzure.
Amiel Nkuliza, Sweden
