Bill Clinton yihanangirije perezida Kagame ku kibazo cya Kongo .

Perezida Clinton na Kagame

Amakuru agera ku Umuvugizi aturutse ahantu hizewe yemezako Bill Clinton wahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu ruzinduko rwe aherutse kugirira mu Rwanda, ubwo yatahaga ibitaro bya Butaro yaboneye ho umwanya wo kwihanangiriza  perezida Kagame, cyane cyane ku kibazo cya Kongo, amusaba ko yarekera aho gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro muri Kongo.

Ibi bikaba ari mu biganiro  Bill Clinton yagiranye na perezida Kagame nyuma y´aho yerekereje muri Uganda aho nanone yagiriye uruzinduko rw’iminsi ebiri . Amakuru atugeraho nanone ni uko perezida Bill Clinton yasabye na perezida Museveni gushyiraho ake kugirango kariya karere ko muri Kongo kagarure amahoro.
Perezida Bill Clinton nanone akaba yarageze mu Rwanda no muri Uganda akomotse muri Afurika yo hepfo aho yahuriye n’abanyacyubahiro batandukanye harimo na perezida Mandela. 

Gasasira, Suwede .
editor@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jul 21 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

1 Igitecyerezo for “Bill Clinton yihanangirije perezida Kagame ku kibazo cya Kongo .”

  1. anonymous

    Nababwira ko Kagame gutera Congo harimo uburyo butatu yabikoreye. Hari ubwo gushaka gutera abanyarwanda ubwoba nokubarangaza kugirango ashobore guhindura itegeko nshinga
    Ikindi harimo nubujura tumenyereye. icyindi gikomeye nugushaka kwerekana ko agifite imbaraga za gisirikare mukarere kibiyaga bigari .
    Noneho kagame twe turi mugisirikare tuzi ko duhagaze kandi nawe urabibona ko twarambiwe intambara zurudaca zishigiye kumarerere yubwirasi nubusambo. Rero ngo intambara itaragira ihinyuza intwari, aho ntiwaba ugiye guhinyuka!!!! NKuko bigaragara mungabo hari icyuho cyinini cyicyizere gicye uzifitiye nazo zigufitiye, niba urumuhanga wagashatse uko waberereka kuko,birabi ibyuya!!!!
    Bill akomotse Africa yepfo, murabonanye agiye kumuntu wari wariwaramumwagishije , ngo ntagishoboye numusaza, barabonanye , wowe se Kagame urabyunva ute? birerekezahe? nakwibutse Kagame umunsi wa Bill aza kanombe akajya Uganda ajyanye na Perezida Bizimungu, kagame agasigara kanombe ahagaze, nibamwibuka ukuntu byamubabaje,nyuma yaho yirikunkumuye agahinduka Perezida Bizimungu mubinyoma byinshi, nurwangano rukabije.Mumagambo yakoresheje yuburyarya, ngo impyisi yiwanyu ikirya ikurundarunda. Ngo twemere dushyigikire umuntu twaruhanye niwe wamenya ibibazo byacu. Kaga….. yonkubona nanubu ucyitubeshya wiyibagije byose nki Ngabo tugakoma mumashyi burya tuba zikubeshya.
    Ntabwo twibagiwe ntani cyintu cyabitwibagiza twararwanye intambara twizera ko abanyarwanda bimande zose bagiye kubaho naze. Rero ntuzibeshye icyizere cyarashize.
    Tuzi ko ukora uko ushoboye ukoresheje ibinyoma byawe namafaranga wakuye mumaraso yabanyarwanda bapfuye nkibitambo, ukuba uhuruza abantu bibikomererwa ngo yenda baba itsinzi uribeshya. itsinzi wayibuze urya munsi wiha kumena amaraso yabana birwanda. Ubu urashakira umuti aho utari.

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in