Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse inkunga zageneraga igisirikare cy’u Rwanda

Perezida Obama

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gufata icyemezo cyo guhagarika inkunga zageneraga igisirikare cy’u Rwanda kubera ko iki gihugu gikomeje guha ibirwanisho abarwanyi ba M23, bamaze igihe bahanganye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Mu itangazo yashyize ejo ahagaragara, umuvugizi wa Leta ya Amerika, Darby Holladay, yatangaje ko igihugu cye kitazakomeza gutanga inkunga yacyo ku gisirikare cy’u Rwanda, ko ahubwo iyo nkunga izagenerwa ikindi gihugu, atatangaje. 

«Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihangayikishijwe n’uko u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gutanga intwaro ku nyeshyamba za M23, zikomeje guteza umutekano muke mu turere dutandukanye twa Kongo».

Ama raporo y’umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu «Human Rights Watch» n’ay’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, na yo yemeje ko ingabo za M23 zahawe intwaro n’abayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Rwanda. Aya maraporo yemeza ko izi ntwaro zatanzwe na minisitiri w’ingabo, Général James Kabarebe, ndetse n’umukuru w’ingabo z’u Rwanda, Général Charles Kayonga. Kigali yakomeje guhakana ibi birego.

Inyeshyamba za M23 zigizwe n’abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa CNDP, waje kwinjizwa mu gisirikare cya Kongo ubwo hasinywaga amasezerano i Kinshasa hagati y’uyu mutwe na Leta ya Kongo, ku wa 23 z’ukwezi kwa gatatu 2009. Icyo gihe CNDP na yo yari ishyigikiwe n’u Rwanda. 

Ubwo itangazo rya Leta ya Amerika ryo guhagarika iyi nkunga ryashyirwaga ahagaragara, Leta y’u Rwanda, mu muzindaro wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yatangaje ko icyemezo cya Leta ya Amerika gishingiye gusa ku bihuha abagenera inkunga u Rwanda, bagejejweho.

«N’ubwo twemera uburenganzira bw’abaterankunga bacu badufasha mu bikorwa bitandukanye by’amajyambere, turamenyesha inshutu zacu za Washington n’ahandi ko iki cyemezo gishingiye ku makuru atari yo. Nk’uko twakomeje kubyemeza, u Rwanda ntirwigeze ruba intandaro y’umutekano muke urangwa ubu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo».

Amiel Nkuliza, Sweden.

Byashyizweho na editor on Jul 22 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in