Maneko za Kagame mu kwiyitirira Umwami Kigeli muri Uganda

Umwami Kigeli

Amakuru agera ku Umuvugizi yemezako  maneko za Kagame zimaze imisnsi zaroherejwe  mu duce tunyuranye tw’igihugu cya Uganda, by’umwihariko mu byaro, aho zirimo gushakisha aho abanyarwanda bari zikababwira ko ziri mu Ishyaka rya Kigeli, kandi ko zibazaniye amakarita yo kuba abarwanashyaka b’Umwami Kigeli. Bamwe mu bo babeshyeshya ayo mayeri yabo, iyo hashize iminsi barabanyereza bakaburirwa irengerero.

Amakuru agera ku Umuvugizi, aremeza ko buri modoka itwara abagenzi benshi iza muri Uganda, yaba JAGUAR, HORIZON…., buri munsi zi zamo Maneko baba bahaye akayabo k’amafaranga yo kuneka, bakajya mu duce tunyuranye twa Uganda.
Umuvugizi wavuganye n’umwami Kigeli aho abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika  kugirango agire icyo adutangariza , avuga ko “Izo ngabo nicyo gisirikare ni Baringa , batangiye ku binyitirira kera ariko nta hantu mpuriye nabyo, nunva ko bagenda banyanyagiza amafoto yange hirya no hino bavugako turi kumwe ariko nta kintu mbiziho .” 

Gasasira , Sweden 

Byashyizweho na editor on Jul 23 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

1 Igitecyerezo for “Maneko za Kagame mu kwiyitirira Umwami Kigeli muri Uganda”

  1. anonymous

    Urakoze umuvugizi kugirango ube ubashije kuvaga kuri cyi cyibazo. ndasaba opposition zishyira uburya bwo kuvuga kuricyi cyibazo kuburyo bwokwigisha abaturage. Abantu barashaka, bafite inyota y’ impinduka ariko ntabwo bazi ko babigenza, nuko yatagirwa, bityo kagame arashaka ukuntu avangavanga ibintu akoresha amayeri menshi kuko kugeza nanubu ntanzi abanzi afite, ikigaragara nuko bose ntawumukunda , yamaze kubimenya.
    Opposition , nabasabaga ko mushyira ho gahunda yokwigisha abanyarwanda aho bari hose kuva muru rujijo kagame akomeje kumarira abantu kwicumu. Uretse nibugande hano murwanda hara abantu babikora batyo bakaza biyoberanije biyita ko arabantu bashyigikiye Kayumba cyangwa Kigeli nuko bakabahitana. reka nakoreshe aka kanya, mbwira ingabo zurwanda turi kumwe ninzinda zavuyemo ko birinda abantu bakunda kwivugisha ngo barambwiwe kagame kandi batumwe, nuko ababaye nawe agahite avuge ikiri kumutima we. Bitondere kagame nibisambo akoresha muri service zose zigamije gucemba benewabo. kandi ndasaba ko buri munyarwanda amenya kwandika, bose bazabirunzwe. Kuko Kagame sumusozi kandi numusozi urarimburwa.

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in