Ubutegetsi bwa Kagame bugiye kujya butwika abapfu .

Amakuru aturuka mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, aremeza ko abiyise intumwa za rubanda barimo kwitegura gutora itegeko ryo gutwika uwitabye Imana uwo ari we wese.
N’ubwo gushyingura abacu byari bisigaye bikosha, uwapfushaga uwe yageragezaga kwikokora cyangwa akitabaza inshuti n’abavandimwe, bakamufasha gushyingura umuvandimwe. Imva iciriritse ubu yaguraga akayabo kagera ku bihumbi cumi na bitanu by’u Rwanda (15.000), naho ihenze ubu ikaba yagezaga kuri miliyoni irenga, bitewe n’uko umuntu yifite.
Kubera ugutumbagira kw’ibi biciro buri wese atapfa kwikorereza, hari benshi baburaga ababo bagahitamo kubajugunya mu bimoteri, bakicecekera. Amarimbi yari asanzwe ari ubuntu mu gihugu hose, ubutegetsi bwa FPR aho buziye bwayabyajemo umusaruro.
Itegeko rigiye gushyirwaho umukono n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ryo gutwika abapfu bacu, ntabwo rikemura amarira rubanda yari isanganywe iyo yaburaga abayo. Uko umushinga w’itegeko umeze, uwitabye Imana azajya atwikwa, hanyuma iryo vu Leta ngo ikaba izateganya aho rizajya rishyingurwa. Ubu buryo Leta ya Kagame ngo irabubonamo inyungu kubera ko ubutaka bwashyingurwagamo abacu ngo busigaye ari ingume. Umwe mu biyise intumwa ya rubanda, yatinyutse gutangaza ko «n’ubwo abanyarwanda bamenyereye gushyingura ababo mu marimbi yabigenewe, mu gihe kizaza, babishaka, batabishaka, bazataburura ababo babatwike, babashyire ahazaba harabigenewe». Nyuma y’uko iri tegeko rirebana n’amarimbi rizemezwa n’ingirwa batepite bacu, abaminisitiri ni bo bazaba batahiwe mu kwemeza irindi tegeko ryerekeranye no gutwika abacu, igiciro bizafata no kubishyira mu bikorwa.
N’ubwo ubutegetsi bwa Kagame bushaka guca kirazira mu Rwanda, abaturage bo ntibarumva neza ukuntu bazajya babura ababo, aho gushyingurwa bakajyanwa gutwikwa. Umwe mu bavuganye n’Umuvugizi, yagize, ati: «N’ubwo abaturage basanzwe nta jambo bafite mu gihugu cyabo, sinzi ukuntu bazihanganira ko umuntu wabo atwikwa, aho gushyingurwa. Umuntu, n’ubwo yaba yashizemo umwuka, aba akiri ikiremwa cy’Imana, nta mpamvu yo kumushinyagurira. Ibi byo gutwika uwitabye Imana, tubyumva iyo iwanyu i Burayi, ariko ntaho bihuriye n’umuco wacu twabayemo kuva ku basekuruza bacu».
Uyu muturage utarashatse ko izina rye ritangazwa kubera impamvu z’umutekano we, namwumvishije ko na hano i Burayi ababuze ababo atari ko bose bahitamo kubatwikisha. Abashaka kubashyingura mu marimbi yabigenewe, barabikora ariko bakajya basorera ubwo butaka. Hari n’ubwishingizi buri muturage atanga ku mushahara we kugirango ubwo azaba yitabye Imana, bitazagorana kumushyingura. Byumvikane ko hano mu Burayi abaturage bahitamo icyo bashaka, ntawe ubaturaho amategeko batumva neza.
Iri tegeko riramutse ritowe n’abiyise intumwa za rubanda, byaba ari akaga kuko ryaba ribangamiye umuco twasanganye abakurambere bacu. Ni byiza ko Leta y’u Rwanda ishakisha ubundi buryo bwo gufata neza amarimbi, kandi buri wese akayagiraho uburenganzira butagize aho buhuriye n’ikiguzi. Ni umuco mwiza kubaha abacu batuvuyemo.
Amiel Nkuliza, Sweden.