Inzego z’ubutasi za Uganda zaburijemo igikorwa cyo gushimuta Sgt Nsabagasani Dominique 

Gen David Tinyefuza , maneko mukuru muri Uganda

Itohoza rimaze iminsi rikorwa n’Umuvugizi kw’ibura n’ishimutwa rya sergent Nsabagasani Dominique, wari washimuswe na ambasade y’u Rwanda muri Uganda, azira guhanurira ingoma ya perezida Kagame ko igeze mu marembera, rigaragaza ko inzego z’umutekano za Uganda zahise ziburizamo icyo gikorwa.

Amakuru dukura ahantu hizewe yemeza ko nyuma y’uko ambasade y’u Rwanda muri Uganda ishimutiye Sgt Nsabagasani Dominique, ishaka kumusubiza mu Rwanda ku ngufu, ikoresheje umwe mu bapasiteri basenganaga, inzego z’ubutasi za perezida Museveni zaje kubimenya ubwo ambasade y’u Rwanda muri Uganda yashakishaga impapuro za police mpuzamahanga “Interpol”, zimusubiza mu Rwanda. Izi nzego zikimenya uwo mugambi mubisha wa ambasade y’u Rwanda, zaje kuburizamo iki gikorwa kigayitse cya Leta y’igitugu ya Perezida Kagame. 

Nk’uko twavuganye n’umwe mu bashinzwe inzego z’ubutasi muri Uganda tutashatse gushyira amazina ye ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we, yagize ati “Ni byo koko uwo Sgt Nsabagasani twashoboye kumukura mu maboko ya ambasade y’u Rwanda, nyuma yo kumushimuta igerageza kumusubiza mu Rwanda ku ngufu; iki gikorwa twagitesheje agaciro kandi ubu uyu Nsabagasani arabarizwa mu makobo yacu kubera impamvu z’umutekano we”. 

Gasasira, Sweden.
info@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jul 25 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

1 Igitecyerezo for “Inzego z’ubutasi za Uganda zaburijemo igikorwa cyo gushimuta Sgt Nsabagasani Dominique ”

  1. anonymous

    Singirango ambassade yari yahakanye ibi mbere none se ni gute uwashimuswe aboneka yo?Ariko se uganda yo yakoze iki ngo igaragaze akarengane abanyarwanda bahurira nak iwabo.Aha Mana niwowe wo kwifashiriza u Rwanda

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in