Nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ubuholandi na bwo bwahagaritse inkunga bwageneraga u Rwanda
Kubera ko abayobozi b’u Rwanda bakomeje kuvunira ibiti mu matwi mu guhagarika gufasha ingabo z’abigometse ku butegetsi bwa Kongo biyise M23, igihugu cy’Ubuholandi na cyo kimaze guharika inkunga yacyo cyageneraga u Rwanda. Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa minisiteri y’Ububanyi n’amahanga w’Ubuholandi.Ibitero by’inyeshyamba za M23 muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, byatangiye mu kwezi kwa kane uyu mwaka, byatumye u Rwanda rushyirwa mu majwi cyane ko ari rwo rufasha uyu mutwe w’abarwanyi. Muri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, izi zemeje ko igihugu cy’u Rwanda cyakomeje gutoza, guha intwaro n’amasasu inyeshyamba za M23.
Umuvugizi wa minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubuholandi, abyumvikanyeho n’ibihugu bimwe na bimwe bigize Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi, bemeje aho bahagaze ku byerekeye inkunga y’ibikorwa by’amajyambere, inkunga yagenerwaga buri mwaka igihugu cy’u Rwanda. Aho Ubuholandi buhagaze uyu munsi ni uko bwahagaritse inkunga yabwo bwagezaga ku Rwanda niba rudahagaritse ibikorwa byo gutera ingabo mu bitugu inyeshyamba za M23, zikomeje kuyogoza uturere twinshi two muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Igihugu cy’Ubuholandi cyageneraga u Rwanda buri mwaka inkunga igera kuri miliyoni eshanu z’ama euro yo guteza imbere imikorere myiza y’ubutabera. Iyi nkunga yafashije ku buryo bugaragara u Rwanda mu kongera umubare w’abunganira abandi mu nkiko (avocats), yanagize akamaro mu gushyiraho abacamanza bo mu nkiko za gacaca kugirango aba bagabanye imfungwa nyinshi zari zigicucitse mu magereza, no gushyiraho impuguke zagombaga gufasha no kureba uko uburenganzira bw’abana mu manza zitandukanye, bwajya bwubahirizwa.
Amiel Nkuliza, Sweden.

Ubutegetsi bwa kagame bwajya bwahagurukirwa!ubwicanyi,no kwikubira bye yenda byajya byarangira.amahanga namuhagurukire,amwumvishe.yenda yashira ubugome agira.