Ubudage na bwo bwahagaritse inkunga bwageneraga u Rwanda

Minisitiri w’Iterambere w’Ubudage, Dirk Niebel, yatangaje ko nta mikoranire myiza ikirangwa hagati y’u Rwanda n’Ubudage

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko Leta y’Ubudage yahagaritse inkunga yageneraga u Rwanda, inkunga ihwanye n’akayabo k’ama euro miliyoni 21. Icyo gihano Leta y’Ubudage yafatiye u Rwanda kikaba kizakomeza kugeza muri 2015. Ibi bikaba bivuze ko Leta ya Kagame nta euro na rimwe izongera kubona kuri Leta y’Ubudage kugeza mu mwaka wa 2015. 

Minisitiri w’Iterambere w’Ubudage, Dirk Niebel, yatangaje ko nta mikoranire myiza ikirangwa hagati y’u Rwanda n’Ubudage, bityo akaba nta mpamvu bakomeza gufasha igihugu gifasha umutwe wa M23, ukomeje kujujubya igihugu n’abaturage ba Kongo.

Yongeyeho ko u Rwanda rugomba kuzagaragaza neza ko rutagifasha inyeshyamba za M23 kugirango ruzongere guhabwa inkunga rwagenerwaga n’igihugu cy’Ubudage. 

Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Jul 28 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in