Leta y’Ubufaransa izitabaza Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi gufatira ibihano igihugu cy’u Rwanda

Perezida w'uBufaransa , Francois Hollande .

Nyuma y’uko ibihugu hafi ya byose by’i Burayi ndetse na Amerika bihagaritse inkunga yabyo ku Rwanda, kubera gufasha no guha ibirwanisho abarwanyi ba M23, inkuru igera ku Umuvugizi ni uko n’igihugu cy’Ubufaransa cyari cyaracecetse, cyatangaje ko cyo kidakeneye guhagarika inkunga ku Rwanda, ko ahubwo kizahitisha ijwi ryacyo mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi, kugirango u Rwanda rufatirwe ibihano bikomeye, birimo nko kubuza abategetsi b’u Rwanda gutembera, kugura imbunda, n’ibindi.

Mu ijwi rya minisitiri w’Ubufaransa ushinzwe ibihugu bivuga igifaransa ku isi, madamu Yamina Benguigui, ejo yatangaje ko igihugu cye kifatanyije n’ibindi bihugu bisanzwe bibabajwe n’akajagari k’imirwano ikomeje kubera mu gihugu cya Kongo-Kinshasa, imirwano irimo guhuza ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo n’inyeshyamba za M23.

Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi ni uko izi nyeshyamba za M23 ubu ziri hafi gufata ahitwa Kikumba, mu gihe ingabo za Leta ya Kongo, zihanganye n’izi nyeshyamba, zamaze kwirukanwa muri ako karere. Iyi mirwano kandi iyobowe n’ingabo za M23 ubu irimo irasatira umugi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Kubera iyi ntambara ikomeje kwibasira abaturage b’inzirakarengane ba Kongo, byatumye minisitiri w’Ubufaransa ushinzwe «francophonie» asaba igihugu cye gutera inkunga byihutirwa Leta ya Kongo, anahamagarira Akanama gashinzwe Umutekano ku Isi gufatira ibihano abarwanyi ba M23 n’igihugu cy’u Rwanda kibatera ingabo mu bitugu.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Byashyizweho na editor on Jul 29 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in