Abahanga basanga Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro kw’Isi kari gakwiriye gutera inkunga ingabo za Loni zisanzwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo

Ingabo za Monusco na Fardc

Ubushakashatsi bumaze iminsi bukorwa n’Umuvugizi, bugaragaza ko ingabo z’u Rwanda zitanga inkunga igaragara ku nyeshyamba za M23, kandi abasirikare b’u Rwanda bari mu nkengero za Kongo bakaba bafata mu bitugu ingabo za M23, mu gihe zihangana n’ingabo za Leta ya Kongo, zarangiza imirwano zigasubira mu birindiro byazo biri ku nkengero z’umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. 

Benshi mu bahanga mu by’umutekano bavuganye n’Umuvugizi, bemeza ko Kongo ikwiriye gutabarwa vuba na Loni, ibihugu by’amahanga na byo bikagira ubushake mu gukemura ikibazo cya Kongo mu maguru mashya. 

Umwe mu bahanga twavuganye ni Gerald Gahima ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangarije Umuvugizi ko ibihugu by’amahanga biramutse bigize ubushake bwa politiki, byatera inkunga ingabo za Loni zibarizwa muri kariya karere, zikaba zashobora guhashya ingabo za M23, nk’uko Ubwongereza bwigeze kubikora mu gihugu cya Sierra Leone. Gahima avuga ko ibi bihugu biramutse bitabikoze, byaba ari igisebo gikomeye ku mahanga, dore ko ingabo za Loni zananiwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Undi mu bahanga twavuganye ni Gen Kayumba Nyamwasa ubarizwa mu gihugu cya Afurika y’epfo. Yatangarije Umuvugizi ko kugeza ubu ikibazo cyo muri Kongo ari perezida Kagame ugiteza, kandi ko nta wundi cyari gikwiye kwitirirwa. Gen Kayumba yatanze ingero z’ukuntu abantu bagiye bavugwa mu kibazo cy’umutekano wa Kongo, bagiye bagenda nka Nyomberi, nka ba Perezida Mobutu, Perezida Laurent Desiré Kabila, na Gen Laurent Nkunda, nyamara ikibazo cy’umutekano muke muri Kongo cyagumyeho kubera ko nta wundi ugiteza uretse Kagame ubwe, uhora utera Kongo kugirango agire ijambo mu bihugu by’amahanga, dore ko yigize umuvugizi wayo. 

Gen Kayumba Nyamwasa akaba anasanga iyo intambara ntacyo imariye ingabo za M23, dore ko ntacyo ziyungukiramo ahubwo ibamaraho urubyaro na bashiki babo bagafatwa ku ngufu; ibi byose kubera inyungu za Perezida Kagame uhora ushaka kwisahurira amabuye y’agaciro aturuka muri turiya turere twa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo iriya mirwano iberamo muri iki gihe.

Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Aug 1 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in