Leta ya Kagame ikomeje kwibasira abatera nkunga
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko nyuma yaho ibihugu by’ishuti z’u Rwanda nka Amerika , Suwede , Ubwongereza ,Ubudage hamwe n’Ubuholande bufatiye iyambere mu gukuriraho u Rwanda imfashanyo yanyuraga mu isanduka y’igihugu kubera ko uRwanda rufasha umutwe wa M23 ukomeje guhugabanya umutekano wa Kongo , leta ya Kagame yiyemeje gukoresha itangazamakuru ryo mu gihugu kwangisha Abanyarwanda ibyo bihugu by’abatera nkunga .Ayo mabwiriza yo kwangisha Abanyarwanda ibihugu by’abatera nkunga akaba ashyirwa mu bikorwa na Perezida Kagame hamwe na Minisitiri Mushikiwabo bakoresha ibitangazamakuru byo umu gihugu imbere aho bariha ibiganiro bitandukanye byuzuyemo agasuzuguro hamwe no kwihinura kuri byo bihugu byagize uruhare runini mu kubaka u Rwanda ku buryo bugaragara .
Nubwo kugeza ubu 50% ya budget y’u Rwanda ituruka mu mafaranga y’abatera nkunga kandi ibyo bihugu Perezida Kagame akomeje kwihinuraho akaba ari byo biza ku isonga mu gutera nkunga u Rwanda, ahubwo igiteye agahinda ni uko leta ya Kagame aho kugira ngo irekere aho gufasha umutwe w’iterabwoba ukomeje kuyogoza igihugu cya Kongo kugira ngo ibone kongera guhabwa iyo nkunga bahiyagarikiye, ahubwo yiyemeje kwirirwa ituka abo baterankunga ikoresheje ibiganiro bitandukanye ikorera hirya no hino mu bitangazamakuru byayo .
Gasasira, Sweden
