Igitangazamakuru cya RPF kimaze amasaha kidakora

Igitangazamakuru cya Kagame cya hagaze. !!

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko igitangazamakuru gishinzwe gucengeza amatwara ya FPR ari cyo www.igihe .com, kimaze amasaha menshi kidakora kubera ibibazo bya virus zageze mu miyoboro yacyo.

Buri muntu winjira kuri www.igihe .com agira ikibazo cy´ama virus kubera uburyo abitwa ba Hackers bakigezemo, ku buryo server zose z’igihe.com zagize ibibazo. Ibi bikaba byabaye kuva mu masaa tatu zo mu gitondo aho abakozi b’igihe.com twavuganye badutangarije ko batunguwe no gusanga site ifite imbaraga nk´iyabo yagezwemo n´aba hackers.

Andi makuru agera ku Umuvugizi yemeza ko perezida Kagame yatanze amabwiriza ku bashinzwe tekiniki y’igihe.com kugirango icyo gitangazamakuru cyari gishinzwe gucengeza amatwara ye cyongere gukora vuba bidatinze.

Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Aug 4 2012. Filed under Amakuru Ashyushye. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in