Akarengane karacyari kose mu baturage no ku banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame

Umunyagitugu Kagame akomeje kuyoboresha Igihugu inkota !

Ku italiki ya 15 nzeli 2011, ubwo yari atashye iwe, avuye gukurukira urubanza rwa madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Eric Nshimyumuremyi yarashwe n’abagize inzego z’umutekano za Kagame. I Gikondo aho yarasiwe, abaturage bahise bahurura, ndetse batabaza polisi yari aho hafi. Aho kugirango atabarwe, aba bapolisi bamufungiye amaboko inyuma, ari byo bita “akandoyi” muri tekiniki y’inkotanyi mu kwica umuntu vuba na bwangu. Bahise bashushubikanya iyo ndembe no muri kasho ya polisi ya Kicukiro, aho kuyijyana kwa muganga.

Kuri uya wa 02 kanama 2012, Eric Nshimyumuremyi wari Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri mu karere ka Kicukiro, yagombaga kwitaba urukiko rukuru rwa Nyarugenge, nyamara imbaga y’abantu yari yaje gukurikira urubanza rw’uyu munyapolitiki, yatangajwe no kumva ko umucamanza wari kuruburanisha atigeze agera mu rukiko. Uru rubanza rwakomeje gusubikwa inshuro nyinshi, umwanditsi w’urukiko noneho yatangaje ko rwimuriwe ku wa 14 nzeli uyu mwaka. 

Kuva yaraswa, akanafungwa, Eric Nshimyumuremyi ntiyigeze yemererwa kuvurwa no gukurwamo isasu yarashwe mu gatuza. Akurikiranyweho icyaha gihimbano cy’uko ngo yari atunze imbunda ku buryo butemewe n’amategeko no guhungabanya umutekano w’inzego z’umutekano w’igihugu. 

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka Amnesty International na Human Rights Watch, yakomeje gusaba ubutegetsi bwa Kagame ko uyu munyapoliki yavurwa mbere yo kuburanishwa, nyamara ubutegetsi bw’igitugu bwakomeje kuvunira ibiti mu matwi.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Byashyizweho na editor on Aug 5 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in