Abanyarwanda barakwa imisanzu ku ngufu nyuma y’uko u Rwanda ruhagarikiwe inkunga 

Rwangobwa John, minisitiri w'imari n'igenamigambi .

Amakuru Umuvugizi ukesha abanyarwanda bari mu gihugu imbere, yemeza ko bakomeje kwakwa andi mafaranga y’inyongera ku misoro n’ubundi yari isanzwe ihanitse, aho bahatirwa gutanga amafaranga mu kiswe «Agaciro Development Fund». Abaturage bakaba bagomba kwibwiriza kuyatanga nk’ikiguzi kugirango bashobore guhabwa ibyo bakeneye muri za serivisi za Leta igihe bazigannye.

Bamwe mu bavuganye n’Umuvugizi barimo kwibaza icyo bazatangira ayo mafaranga, dore ko batazi neza uzayacunga uwo ari we. Umwe mu baturage twaganiriye, yadutangarije ko n’ubundi imisanzu abaturage bategekwa gutanga, igirira akamaro gusa ibikomerezwa bya Perezida Kagame, abaturage bakarushaho gukena. 

Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi akaba yemeza ko hagiye kujyaho gahunda yo gushora abanyarwanda mu mihanda bakigaragambya, bamagana ibihugu by’amahanga byahagarikiye Leta ya Kagame imfashanyo kubera gufasha inyeshyamba za M23, izi nyeshyamba zikaba zikomeje guhitana imbaga y’inzirakarengane muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Aya mafaranga azatangwa ku ngufu za Leta, ntareba gusa abari imbere mu gihugu kuko ngo n’abanyarwanda baba hanze yacyo barasabwa kujya bayanyuza muri za ambasade z’u Rwanda.

Amakuru Umuvugizi ufitiye gihamya akaba yemeza ko ayo mafaranga bagomba kuyishyura ku ma compte akurikira , abatazayatanga bakazafatwa nk’abanzi b’igihugu. Bank Nationale du Rwanda -Ac number: 120.50.72.-swift code: BNRWRW, Banque de Kigali -AC number:040-0424687-43 -swift code: BKIGRWRW, Banque Populaire du Rwanda -AC number: 408-369-3498-11 swift code: bprwrwrw.

Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Aug 6 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in