Ukugenzura za emails z’abantu n’ibivugirwa ku matelefoni yabo ni ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame butangiye gusabwa n’ubwoba

Minisitiri Mussa Fazil Harerimana, ati: «itumanaho ryose rizagenzurwa n’inzego zishinzwe umutekano».
Iri genzurwa rizajya rikorwa ku bantu bavuganira kuri telefoni zigendanwa cyangwa bandikirana kuri za emails. Minisitiri w’umutekano, Shekh Mussa Fazir Harelimana, avuga ko abazajya bafatirwa mu cyuho bazajya bashyikirizwa ubutabera.
“Umukuru w’Ingabo, uwa Polisi cyangwa ubunyamabanga bukuru bw’Urwego rushinzwe iperereza, bemerewe gukurikirana umuntu waketsweho amakosa mu itumanaho; buri wese azajya ashyikirizwa ubutabera bitarenze amasaha 24, iryo kosa rikozwe.”
Iri tegeko ryemejwe na bamwe mu biyita intumwa za rubanda, rigera kure kuko rinahana uwo ari we wese uzasoma kuri interineti inkuru ngo zidashimisha ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame. Ibi bivuze ko mu byumba bimenyerewe gusomerwamo mu gihugu (ciber café) hagiye gushyirwamo ba maneko bazajya barebuza ibyo buri wese arimo gusoma, bahite banamutambikana.
Mu mateka y’Inteko Ishinga Amategeko y’inkotanyi, abadepite bose si ko noneho bashimishijwe n’iri tegeko. Nkusi Yuvenali (PSD) yavuze ko «kugenzura ibiganiro hagati y’abantu, bitandukanye n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 22».
“Imibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe, ubutumwa yohererezanya n’abandi, ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko; icyubahiro n’agaciro ke mu maso y’abandi, bigomba kubahirizwa.”
Uretse mu Rwanda abaturage batagira uruvugiro, kugenzura itumanaho byagiye byamaganwa mu bihugu bigendera ku mahame ya demukarasi, ndetse hari n’ababihaniwe.
Ku wa 10 nyakanga 2011, mu gihugu cy’Ubwongereza, ikinyamakuru «News of the World» ni bwo cyasohoye numero yacyo ya nyuma, kubera ko cyari kimaze guhagarikwa gukora. Abanyamakuru bacyo bari bamaze igihe bumviriza amatelefoni y’abantu bakomeye, barimo abanyapolitiki cyangwa abari hafi y’umuryango w’umwami. Ntibyarangiriye aho kuko Rupert Murdoch, umunyemari wari warashinze iki kinyamakuru, ndetse n’abanyamakuru be, baje gutabwa muri yombi.
Amiel Nkuliza, Sweden.
Ndashaka kubamenyesha ko atari inkuri shya kubanyarwanda kuko dusanzwe tuzi ko tel. zoze bazunviriza. Ahubwo nibaza igitumwe ashaka ko bikorwa kumugaragaro, kuko byakorwaga nabantu bagafungwa babaziza ko bavuganye, aruburyo bwokudutera ubwoba.
Iri tera bwoba nukugirango abantu bavuganaga batandukane,aribwo buryo bwokucamo abantu ibice.
Ikindi, kugirango bashobore guhimbira ibyaha abantu hirya nohino. ahubwo karabaye.
rero nibibahangayike ntatsinzi irimo ahubwo ninzira yindi yo kwisenya. yakoze byinshi biruta kwunviriza. kandi ndabibutsa ko Urwanda ntategeko narimwe twigeze, nibura rutureganura.
Abadapite iri tegeko rizafata mwe. Mbaye mbaburiye.